Sunday, May 19
Shadow

Bimwe mu byo mukwiye kumenya kuri Muvara Valens wamamaye muri Ruhago

Abenshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru wo mu Rwanda bazi izina rya Muvara Valens kuko yagize ibigwi nk’umukinnyi mwiza usatira izamu. Gusa bamwe muri bo ni bo bazi bimwe mu byamuranze.

Muvala Valens afite imyaka 60 y’amavuko. Akomoka mu muryango mugari w’abakinnyi b’umupira w’amaguru kuko barumuna be bitwa ba Mudeyi bagerageje kugera ikirenge mu cye. Izina rya se w’aba bose ni Modeste Mudeyi.

Muri Vital’o yari ikitegererezo

Nyuma yo kuzamukira mu ikipe yitwaga Bata, Muvara Valens yinjiye muri Vital’o yo mu Burundi aho yigaragaje cyane nk’umukinnyi ukomeye hamwe na Malik Jabir, Kamurani, Lomami n’abandi. Valens Muvara yazamukiraga ku ruhande rw’iburyo (ailier droit) agatsinda ibitego byinshi.

Yahishuye icyatumye ava muri Vital’o imburagihe akiyizira muri Kiyovu Sport

N’ubwo hari amakuru akunda kuvugwa n’abantu bamwe na bamwe akemeza ko Muvara ajya kuza muri Kiyovu yahawe amafaranga miliyoni y’amanyarwanda, Muvara we arabihakana. Yigeze gutangariza Radio RPA yo mu Burundi ko icyatumwe ava muri Vital’o igitaraganya ari bamwe mu bafana b’iyi kipe bamukekeragaho kurya ruswa mu mukino wari wabahuje n’ikipe yo muri Zambiya mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Afurika ku maclubs. Muvara avuga ko mu mukino ubanza wari wabereye muri Zambiya amakipe yari yaguye miswi 0-0. Mu mukino wo kwishyura  iyo kipe yo muri Zambiya yatsindiye Vital’o i Bujumbura kimwe ku busa iyikuramo, biba intandaro yo kwikoma Muvara bavuga ko ari we wabatsindishije. Iryo pfunwe ryo kumukekera ubusa ngo ni ryo ryatumye Muvara ahitamo kwiyizira muri Kiyovu Sport dore ko ngo n’ubundi bamwe mu ba membres  b’iyi kipe bari bamaze igihe bamurambagiza. Mu kuza mu Rwanda, Muvara yambutse Akanyaru ari kumwe na Tindo Bulongo bakinanye igihe kinini muri Kiyovu Sport. Uyu Tindo Bulongo kandi ni se wa Ngirinshuti Mwemere wakiniye amakipe anyuranye ya hano mu Rwanda.

Muri Kiyovu Sport yahagiriye ibihe byiza n’ubwo yatangiye nabi

Muvara Valens akigera mu Rwanda yatumye Kiyovu Sport igira ingufu cyane. Gusa ku mukino wa mbere Kiyovu Sport yakinnye na Rayon Sport, yababajwe n’uko Rayon Sport yabatsinze ibitego 2-1 hanyuma abafana ba Rayon Sport bamuvugiriza induru we na Tindo bababwira ngo “nibazasubire i Burundi nta mikinire yabo!”. Kuva ubwo Muvara Valens yahise arahira ko Rayon Sport itazongera gutsinda Kiyovu Sport igihe cyose azaba yakinnye. Kandi koko ni ko byagenze kugeza ubwo yerekeje mu Bubiligi gukina nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Courtrait mu mwaka wa 1987. Si muri Kiyovu Sport yigaragaje gusa kuko no mu ikipe y’igihugu Amavubi yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho akamenya kwiruka, gutera amashoti no gutsinda ibitego.

Umuryango avukamo ni uw’abakinnyi gusa: impamvu we yitwa Muvara abandi bakitwa ba Mudeyi

Valens Muvara si we wenyine wakinnye umupira mu bana bavukana. Barumuna be batandatu na bo barakinnye kandi bagera ku rwego rushimishije. Abo barumuna be ni Mudeyi Gustave, Mudeyi Emilien, Mudeyi Nazaire, Mudeyi Dieudonné, Mudeyi Yves na Mudeyi Eloi. Gusa umwe muri aba ari we Mudeyi Emilien yitabye Imana asiga umuhungu we witwa Mudeyi Akité na we wacongaga ruhago. Aba ba Mudeyi uko ari 6 biahawe izina rya se na ho Muvara we yiswe gutyo kuko ryari izina rya sekuru. Uyu sekuru yari yarasabye se wa Muvara ko yamuha izina rye kugira ngo bajye barimwibukiraho.

Nyuma yo guhagarika gukina, Muvara Valens afite ikipe atoza igizwe ahanini n’Abarundi n’abanyarwanda baba mu Bubiligi ariko bakina byo kwishimisha gusa. Yigeze no gutoza APR FC ariko ntiyayimaramo igihe. Valens Muvara ubu aracyatuye mu Bubiligi. Arubatse akagira n’abana batatu.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *