Thursday, April 3
Shadow

Imyidagaduro

Urukundo hagari ya Mariah Carey na Anderson Paak ntabwo rukiri ibanga

Urukundo hagari ya Mariah Carey na Anderson Paak ntabwo rukiri ibanga

Imyidagaduro
Nyuma y’umwaka umwe umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Mariah Carey atandukanye na Bryan Tanaka bari bamaze imyaka 7 babana nk’umugore n’umugabo, ubu noneho afitanye umubano wihariye n’umuraperi Anderson Paak.   Amakuru yizewe avuga ko Mariah Carey na Anderson Paak batangiye urugendo rw’urukundo rwabo mu mpera z’umwaka ushize wa 2024. Babanje guhurira muri studio yitwa Electric Lady mu mujyi wa New York. Bongeye kugaragara bafatanye agatoki mu cyanya cyahariwe umukino wa Ski ku mazi muri Leta ya Colorado. Mu minsi ishize kandi bongeye kubonwa bahuje urugwiro muri restaurant imwe yo mu mujyi wa Los Angeles. Anderson w’imyaka 39 yatangiye gahunda zo kwaka gatanya hagati ye n’uwahoze ari umugore we Jae Lin babyaranye abana babiri. Umukunzi we mushya ari we Mari...
Umukinnyi wa filimi Richard Chamberlain yitabye Imana

Umukinnyi wa filimi Richard Chamberlain yitabye Imana

Imyidagaduro
Umunyamerika wabaye icyamamare muri sinema Richard Chamberlain yitabye Imana ku wa gatandatu tariki 29 Werurwe 2025. Uyu musaza wari waramenyekanye muri filimi zakunzwe cyane nka the Thorn birds (Les oiseaux se cachent pour mourir) yatabarutse ku myaka 90 azize guhagarara k’umutima. Mbere yo kwinjira mu mwuga wo gukina filimi, yabanje kunyura mu gisirikare akurikizaho gukina amakinamico. Yigeze kujya kuba mu Bwongereza ahabwa umwanya wo gukina mu makinamico akomeye arimo na Hamlet ya William Shakespeare. Nyuma yiyeguriye filimi nyirizina ndetse arushaho kumenyekana kubera zo. Iyo yamamayemo cyane ni the Thorn birds mu mwaka wa 1983, aho yakinnye ari Ralph de Bricassart, umupadiri wahuye n’ikigeragezo gikomeye cyo kugorwa no guhitamo hagati y’umuhamagaro we wo kwiyegurira Imana n’...
Urukundo rurakeba hagati ya Tiger Woods na Vanessa Trump

Urukundo rurakeba hagati ya Tiger Woods na Vanessa Trump

Imyidagaduro
Ku cyumweru tariki 23 Werurwe 2025 Umugabo w’icyamamare mu mukino wa Golf Tiger Woods yashyize ku mugaragaro amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa y’urukundo rwe na Vanessa Trump wahoze ari umukazana wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump. Tiger Woods yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amafoto abiri agaragaza ko we na Vanessa Trump bari mu bihe byiza by’urukundo. Ayo mafoto yari aherekejwe n’aya magambo “Turahumeka umwuka w’urukundo, jyewe na we! Ubuzima buryohereye nk’ubuki kuko ngufite iruhande rwanjye. Si jye uzabona dutangiye kwibanira akaramata nk’umugabo n’umugore”. Mu mwaka wa 2018 Vanessa Trump yatandukanye n’uwahoze ari umugabo we Donald Trump Junior akaba umuhungu wa Pererzida Donald Trump. Bari bamaze kubyarana abana batanu. Ivanka Trump wahoze ari m...
Umunyazimbabwekazi yaciye agahigo atorerwa kuyobora Komite Olempike Mpuzamahanga

Umunyazimbabwekazi yaciye agahigo atorerwa kuyobora Komite Olempike Mpuzamahanga

Imyidagaduro
Ku wa kane tariki 20 Werurwe 2025, muri Komite Olempike Mpuzamahanga (Comité Internationale Olympique) habaye amatora y’umuyobozi mushya, Kirsty Coventry Umunyazimbabwekazi aba ariwe usekerwa n’amahirwe. Ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka 131 CIO ishinzwe ni bwo bwa mbere igiye kuyoborwa n’umuntu w’igitsina gore. Uyu mugore w’imyaka 41 usanzwe ari Minisitiri w’Imikino muri Zimbabwe akaba yaranabaye umukinnyi ukomeye mu mukino wo koga yahigitse abandi bantu batandatu b’ibikomerezwa bari bahanganye. Abo bagabo yarushije amajwi muri aya matora yabereye mu Bugereki ni Juan Antonio Samaranche Junior (Espagne), Sebastian Coe (Angleterre), David Lappartient (France), Morinari Watanabe (Japon), Johan Eliasch (Suède/Angleterre) na Faisal Al Hussein (Jordanie). Umuyobozi wa CIO ucyuye i...
Umugabo wa Dolly Parton yitabye Imana

Umugabo wa Dolly Parton yitabye Imana

Imyidagaduro
Ku wa mbere tariki ya 3 Werurwe 2025 Carl Dean umugabo w’umuririmbyikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Dolly Parton wamamaye mu njyana ya country yitabye Imana azize uburwayi. Carl Dean yatabarutse afite imyaka 82. Aba bombi bari bamaranye imyaka 58 nk’umugabo n’umugore kuko bashyingiranywe mu mwaka wa 1966 nyuma y’imyaka ibiri bamenyanye. Ku mbuga nkoranyambaga, umuhanzikazi Dolly Parton yagaragaje ko yashenguwe no kubura umugabo we basangiye akabisi n’agahiye. Ati “Jyewe na Carl Dean twasangiye ibihe byiza mu myaka ikabakaba 60 twari tumaranye nk’abashakanye. Nta magambo mfite yashobora gusobanura urukundo twakundanye.” Dolly Parton yahuye bwa mbere na Carl Dean mu mwaka wa 1964 mu mujyi wa Nashville muri Leta ya Tennessee. Icyo gihe Dolly Parton yari afite imyaka 18 n...
Ku myaka 90 Nana Mouskouri aracyari injege

Ku myaka 90 Nana Mouskouri aracyari injege

Imyidagaduro
Umuririmbyikazi wo mu Bugereki Nana Mouskouri aravuga ko ari hafi guhagarika muzika ye ku myaka 90 y’amavuko, ngo kuko n’ubwo agikomeye bwose asanga ibyo yakoze bihagije. Uyu muhanzikazi wamamaye cyane mu ndirimbo zigenda buhoro (slow music) amaze gushyira hanze indi album ikubiyemo indirimbo afata nk’iziruta izindi zose yahimbye mu rwego rwo gusezera neza ku bafana be. Nana Mouskouri yahimbye indirimbo zirenga 1,500 mu ndimi 10. Yagurishije kopi zigera kuri miliyoni 400 za album z’indirimbo ze. Abenshi n’ubu barakishimira indirimbo ze zituje mu ijwi riyunguruye. Muri zo twavuga “Je chante avec toi liberté”, “Le toi de ma maison”, “Adieu Angéline”, “Parle-moi” n’izindi. Nana Mouskouri wizihiza isabukuru y’amavuko ku itariki 13 Ukwakira aherutse gutangaza ko akiyumvamo imbaraga ar...
Abana ba P.Diddy bavuga ko bazamugwa inyuma mu bibazo arimo

Abana ba P.Diddy bavuga ko bazamugwa inyuma mu bibazo arimo

Imyidagaduro
Nyuma y’igihe kirenga ukwezi umuhanzi w’icyamamamre Sean John Combs uzwi nka Puff Daddy cyangwa P.Diddy atawe muri yombi, abana be bavuga ko bamuri inyuma mu bigeragezo arimo kunyuramo kandi ko bazamurwanirira kugeza ku ndunduro. Uyu muririmbyi w’Umunyamerika uzwi cyane mu njyana ya rap yafashwe ku itariki ya 16 Nzeri 2024 ajya gufungirwa muri gereza ya Metropolitan Detention Center ya Brooklyn mu mujyi wa New York. Akurikiranyeho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ku itariki ya 22 Ukwakira 2024 abana 6 muri 7 ba P.Diddy banditse ubutumwa kuri rukuta rwa instagram rw’umukuru muri bo Quincy Taylor Brown w’imyaka 33. Muri ubu butumwa buherekejwe n’ifoto yabo baragira bati “umubyeyi wacu arimo arazira akagambane, twebwe duhagaze ku kuri kandi twemera ko kuzatsind...
“Nzakomeza kugukunda iteka”. Amagambo y’umukunzi wa Liam Payne

“Nzakomeza kugukunda iteka”. Amagambo y’umukunzi wa Liam Payne

Imyidagaduro
Nyuma y’urupfu rw’umuhanzi w’icyamamare Liam Payne rwabaye ku itariki 16 Ukwakira 2024, ubutumwa bwo kumwifuriza iruhuko ridashira bukomeje kwisukiranya. Umukunzi we Kate Cassidy na we yavuze ko igihe cyose azahora azirikana urukundo bari bafitanye. Uyu muririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’Umwongereza yapfiriye mu mujyi wa Buenos Aires muri Argentine ahanutse mu igorofa rya gatatu rya hoteli yari acumbitsemo. Ubuhamya butangwa n’umwe mu bashinzwe kwakira abantu muri iyo hoteli (réceptioniste) buvuga ko uyu mugabo wari ufite imyaka 31 yabanje guteza urusaku n’akavuyo mu cyumba yari acumbitsemo. Byabaye ngombwa hitabazwa inzego z’umutekano ariko zagiye kuhagera Liam Payne yamaze guhanuka, basanga yapfuye. Mu butumwa bw’akababaro bwaturutse hirya no hino harimo ubw’abari ...
Amaganya ya Al Pacino ubayeho mu bukene nyuma yo guhombywa arenga miliyari 50

Amaganya ya Al Pacino ubayeho mu bukene nyuma yo guhombywa arenga miliyari 50

Imyidagaduro
Umukinnyi w’icyamamare muri sinema Umunyamerika  Alfred James Pacino uzwi nka Al Pacino aratangaza ko yagize igihombo gikomeye cyatumye asubira ku isuka kuko yatakaje umutungo urenga miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika. Uyu musaza w’imyaka 84 y’amavuko wamenyekanye muri filimi zakunzwe cyane nka The Godfather, Dog Day Afternoon, The Panic in Needle Park n’izindi avuga ko amafaranga yari atunze yakendereye bitewe n’uko uwari umucungamari we yamuhombeje. Al Pacino yakoreye akayabo k’amafaranga kubera gukina filimi, gusa guhera mu myaka ya za 2010 yatangiye kwisanga mu bibazo by’ubukungu kuko ayo mafaranga ye yakomeje kugenga agabanuka urusorongo. Mu buhamya bwe, Al Pacino avuga ko uwahoze ari umucungamari we ari we wabaye nyirabayazana wo gutakaza igice kinini cy’amafaranga yari a...
Nyuma y’iminsi 10 aburiwe irengero, umushoferi w’ibyamamare yongeye kugaragara

Nyuma y’iminsi 10 aburiwe irengero, umushoferi w’ibyamamare yongeye kugaragara

Ayandi, Imyidagaduro
Mohamed El Aiyate umugabo w’Umufaransa, umwe mu bari bafite inshingano zo gutwara abakinnyi b’ibyamamare mu mikino olempike yabereya mu Busaransa, yongeye kuboneka nyuma y’uko guhera ku itariki 23 Kanama 2024 yari yarabuze. Nyuma yo kubura kwe, iperereza ryahise ritangira gukorwa n’ishami rya jandarumori rya Auneuil. Icyo gihe abakora iperereza bagiye iwe aho asanzwe atuye basanga imiryango ifunguye. Imfunguzo ze, telefoni ndetse n’imodoka ye na byo byari biri iwe mu rugo. Ikinyamakuru Courrier Picard cyandikirwa mu Bufaransa kivuga ko bahasanze n’ibaruwa Aiyate yari yaranditse mbere yo kuburirwa irengero n’ubwo hadasobanurwa ibyari biyikubiyemo. Amakuru meza ni uko ku itariki ya 1 Nzeri 2024 uyu mugabo w’imyaka 57 yongeye kugaruka mu rugo nk’uko byandikwa n’ikinyamakuru Le Paris...