Saturday, May 4
Shadow

Imyidagaduro

Justin Bieber ntabwo azongera kugaragara mu bitaramo mbere ya Werurwe 2023

Justin Bieber ntabwo azongera kugaragara mu bitaramo mbere ya Werurwe 2023

Imyidagaduro
Umuhanzi akaba n'umuririmbyi w'Umunyakanada Justin Bieber yugarijwe n'uburwayi ndetse burimo gukomera ku buryo yafashe umwanzuro wo gusubika ibitaramo byo kuzenguruka isi yateganyaga. Uyu muhanzi w'icyamamare ufite imyaka 28 akaba akurikirwa n'abantu barenga miliyoni 250 ku ipaji ye ya instagaram yafashwe n'uburwayi bwa paralysie butuma igice kimwe cyo mu maso kidakora. Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka ni bwo ibimenyetso by'ubu burwayi bwe byatangiye kumugaragaraho ku buryo ijisho rye rimwe ritakoraga ndetse biboneka ko imiterere y'isura y'uyu muhanzi ukomeye yari yahindutse. Iyi ndwara ye idasanzwe ishobora no kumukomerera bikagera n'aho ananirwa kumva no kuvuga. Ni indwara ifata abantu 5 ku bantu 100,000 buri mwaka muri leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Justin Bieber avuga ko...
Ivana Knoll umwe mu basusurukije abantu mu gikombe k’isi

Ivana Knoll umwe mu basusurukije abantu mu gikombe k’isi

Imyidagaduro
Mu irushanwa ryo guhatanira igikombe k'isi cy'umupira w'amaguru cyaberaga muri Qatar cyarangiye ku itariki ya 18 Ukuboza 2022, umunyamideri wo mu gihugu cya Croatia Ivana Knoll ni umwe mu bakoze udushya. Uyu mukobwa w'imyaka 30 y'amavuko wigeze guhatana mu irushanwa rya Nyampinga wa Croatia mu mwaka wa 2016 yagarutsweho cyane mu gikombe k'isi kubera imyambarire ye idasanzwe. Ubusanzwe amategeko agenderwaho muri Qatar ategeka ko abakobwa n'abagore bambara bakikwiza ari ko we ibi ntabwo yigeze abikozwa. Knoll buri gihe yagaragaraga yambaye imyenda ishimangira imiterere ye, rimwe ikaba ari imyenda igaragaza amabere, ubundi ikaba imyambaro migufi itamenyerewe mu bihugu byinshi byo mu Barabu. Kuri uyu Nyampinga ufite uburebure bwa metero imwe na santimetero 80 ngo nta kintu na kim...
Jennifer Lopez yifotoje yambaye ubusa buri buri ngo yamamaze amavuta

Jennifer Lopez yifotoje yambaye ubusa buri buri ngo yamamaze amavuta

Imyidagaduro
Ku itariki ya 24 Nyakanga 2022 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 53 amaze avutse, umuririmbyikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe zAmerika Jennifer Lopez yifotoye nta kenda na kamwe yambaye mu rwego rwo kwamamaza amavuta yo kwisiga yitwa J Lo Body. Uyu mugore uheruka gukora ubukwe ku nshuro ya kane ubwo yambikanaga impeta na Ben Affleck arusha imyaka 4, mu gihe akiri mu kwezi kwa buki yaboneyeho no guteza imbere ibikorwa bye by’ubucuruzi. Amavuta ya J Lo Body Yahisemo kwifotoza yambaye ukuri ngo agaragaze ko amavuta mashya yamaze gushyirwa ku isoko atuma uruhu rwe rurushaho kunoga, umuntu uyisize agahorana itoto. Uyu muhanzi w’icyamamare avuga ko icyo gikorwa kitigeze gitera ikibazo icyo ari cyo cyose umugabo we baheruka kurushinga. Ati “Umugabo wanjye yabyakiriye neza. Nta kibazo na k...
Yannick Noah asanga kugira abagore benshi ari byo bikwiye

Yannick Noah asanga kugira abagore benshi ari byo bikwiye

Imyidagaduro
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru Yannick Noah wakanyujijeho mu mukino wa tennis akaba ari n’umuririmbyi w’icyamamare, yatangaje ko ibyiza ariko umuntu yakwibera wenyine ntashake cyangwa yaba anashatse akagira abagore benshi. Uyu mugabo w’imyaka 62 utajya uhisha ibyerekeranye n’ubuzima bwe bwite yavuze ko ibanga ari icyo yibagiwe kandi ko atajya atinya ko abantu bamenya amakuru ye arebana n’urukundo. Noah yavuze ko aterwa ishema no kuba yarashatse abagore barenze umwe n’ubwo atahiriwe n’urushako akaba yaratandukanye na bo bose uko ari batatu. Yannick Noah ati “Niba ugiye gushaka, byaba byiza ushatse abagore benshi bitaba ibyo ukabyihorera ukibera ingaragu kuko ibyo byombi ari byo bitanga amahoro kurusha gushaka umugore umwe rukumbi”. Yannick Noah yasobanuye ko ata...