Siporo yo kwiruka ku maguru yaba ituma amabere agwa
Umwe mu baganga b’inzobere mu miterere y’umubiri w’umuntu akaba n’impuguke mu kubaga abantu bifuza ubwiza (chirurgie plastique) yemeza ko n’ubwo siporo yo kwiruka ku maguru ifitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu, ngo nta byera ngo de kuko hari ibyo ishobora kwangiza ku mubiri w’abantu b’igitsina gore.
Uyu muganga w’Umufaransa Oren Marco avuga ko ingaruka nyamukuru yo kwirukanka abagore n’abakobwa bahura na yo ari ukugwa kw’amabere. Asobanura ko uko umuntu agenda akubita ibirenge ku butaka mu gihe aba arimo yiruka ari na ko bimwe mu bice by’umubiri bigenda biva mu mwanya wabyo. Yongeraho ko uretse n’amabere, amabuno n’amatama by’umukobwa cyangwa umugore ukunda gukora jogging na byo birushaho kumanuka bijya hasi.
Gusa kubera ko ibyiza byo gukora iyo siporo ari byo byinshi kuruta i...