Tuesday, April 23
Shadow

Ayandi

Chuck Norris: Tumenye amahame 10 y’ingenzi uyu mukinnyi wa filimi agenderaho

Chuck Norris: Tumenye amahame 10 y’ingenzi uyu mukinnyi wa filimi agenderaho

Ayandi, Imyidagaduro
Umukinnyi w'igihangange wa filimi Chuck Norris yamamaye cyane mu gukina filimi z'imirwano. Uyu musaza w'Umunyamerika w'imyaka 83 azwi cyane muri filimi zakunzwe ku isi yose nka Portés Disparus (Missing in Action), La Fureur du Dragon (the Way of the Dragon) n'izindi. Aya ni amahame 10 Chuck Norris agenderaho mu buzima bwe nk'umukinnyi ndetse no mu buzima busanzwe nk'umuntu: 1.Nzatanga imbaraga zange zose kugira ngo ntere imbere. 2.Nzibagirwa amakosa yakozwe mu bihe byashize kugira ngo nite ku hazaza, ni bwo nzagera kuri byinshi. 3.Nzihatira kugira urukundo, umunezero n'ubudahemuka mu muryango wange. 4.Nzaharanira gukora ibifitiye akamaro abantu bose kandi nzagerageza kubaha agaciro. 5.Mu gihe nzaba nta kintu kiza mfite cyo kuvuga ku bandi, nzahitamo kwicecekera. 6.Nza...
Indimu ya buri gitondo yatuma ugira ubuzima bwiza

Indimu ya buri gitondo yatuma ugira ubuzima bwiza

Ayandi
Burya ibifitiye umubiri wacu akamaro ntabwo ariko tubyitabira ku buryo bworoshye. Indimu itobeye mu mazi y’akazuyazi ukabinywa buri gitondo uko ubyutse mbere yo kugira ikindi kintu ukora igufasha kugira uruhu runoze kandi ruzira ibizinga, kwirinda umubyibuho urengeje ukenewe, n’ibindi. Gusa kubera ko indimu isanzwe isharira no kunywa amazi y’akazuyazi bikaba ari ibintu bitorohera buri wese,  usanga abantu bake cyane ari bo bihanganira kunywa ayo mazi y’akazuyazi atobeyemo indimu, ahubwo akenshi ubona abantu bihitiramo icyayi gishyushye, igikoma, ikawa n’ibindi mu mafunguro yabo ya mu gitondo. Nk’uko ibintu byose kugira ngo bigire akamaro cyangwa umusaruro bisaba kwigomwa, kwirushya, kwitsinda no kwibabaza, birakwiye ko abantu bakwemera bagashinyiriza bakihata indimu itobeye mu mazi ...
Ibyiza 10 by’ikiribwa cy’avoka ku mubiri w’umuntu

Ibyiza 10 by’ikiribwa cy’avoka ku mubiri w’umuntu

Ayandi
Urubuto rw’avoka ruri mu kiciro k’ibiribwa birimo ibinyamavuta. Hari abashobora gukeka ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zitari nziza ku mubiri; abahanga mu by’ubuzima n’imirire ariko bemeza ko avocat ari ingenzi bakanerekana ibyiza 10 byayo. 1.Avoka yifitemo ubushobozi bwo kurwanya cancer y’imyanga ndangagitsina ku bagabo Iki kiribwa gituma abakunda kugifata kenshi badahura n’ibyago byo gufatwa na cancer ya prostate kandi avoka ikaba yatuma iyi ndwara mu gihe yagaragaye idakwirakwira mu bindi bice by’umubiri. 2.Irwanya cancer yo mu kanwa Avoka yifitemo intungamubiri zishobora kwerekana ibice byo mu kanwa bishobora kwibasirwa na cancer zikaba zakingira ayo makuba hakiri kare. 3.Ifite ubushobozi bwo gukumira cancer yo mu ibere Ubushakashatsi bwerekanye ko avoka ki...
Amateka y’inzoga ya Mützig

Amateka y’inzoga ya Mützig

Ayandi
Ikinyobwa cya Mützig ni kimwe mu byengwa n’uruganda BRALIRWA. Hari bamwe mu bashima iyi nzoga bavuga ko ifite uburyohe hakaba n’abayitinya bemeza ko ngo yaba ijanjagura umutwe ku wayinyoye. Mbese ubundi iyi nzoga ikomoka hehe? Inzoga ya Mützig yatangiye kwengwa mu mugi witwa Mützig mu ntara ya Alsace mu Bufaransa hafi y’umupaka uhuza iki gihugu n’u Budage. Urwengero rwa Mützig rwatangiye gukora mu mwaka wa 1810 rushinzwe na Antoine Wagner. Uru rwengero rwaje kwiyunga n’izindi eshatu zo mu ntara ya Alsace zose zihinduka ikompanyi imwe yitwaga ALBRA (Alsacienne de Brasserie). Mu mwaka wa 1972 ALBRA yaguzwe na sosiyeti mpuzamahanga HEINEKEN ikomeza kwenga inzoga ya Mützig. Abatangije uruganda rw’iyi nzoga bakomeje kuyenga ndetse no muri iki gihe Mützig iracyakorwa mu Bufaransa mu rugan...
Uwigeze gutwara Tour de France yugarijwe n’ibibazo by’igihombo

Uwigeze gutwara Tour de France yugarijwe n’ibibazo by’igihombo

Ayandi
Umukinnyi w’Umwongereza Bradley Wiggins wasiganwaga ku magare ari mu ngorane zikomeye yatewe n’igihombo yagize nyuma yo kwinjira mu bikorwa by’ubucuruzi. Uyu mugabo w’imyaka 43 wigeze kwegukana isiganwa ry’amagare rya Tour de France mu mwaka wa 2012 afitiye banki umwenda urenga miliyoni y’amapawundi akoreshwa mu Bwongereza. Wiggins nyuma yo guhagarika umukino wo gusiganwa ku magare mu mwaka wa 2016 yahise yinjjira mu bucuruzi ariko amakuru aturuka mu Bwongereza arahamya ko atahiriwe n’ako kazi gashya kuko amakompanyi ye yatangiye gutezwa cyamunara. Hashize imyaka 3 atishyura inguzanyo za banki ndetse na we ubwe atangaza ko nta kizere afite cyo kubona ubwishyu mu gihe cya vuba. Jean Claude MUNYANDINDA
Tumenye akamaro k’urusenda ku buzima

Tumenye akamaro k’urusenda ku buzima

Ayandi
Urusenda rufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo binyuranye by’ubuzima. Tugiye kubagezaho akamaro karwo ku mubiri w’umuntu. Rugabanya umubyibuho ukabije Umubyibuho ukabije abahanga mu by’ ubuzima bavuga ko wongera ibyago byo kurwara indwara zitandura nk’ umutima, diyabeti, umuvuduko ukabije w’ amaraso na kanseri. Nubwo izi ndwara ziri muzihangayikishije benshi muri iyi minsi, kimwe mu bisubizo byo kuzirinda ni ukurya urusenda. Abahanga mu by’ imirire bavuga ko iyo wongereye urusenda mu biryo rugabanyamo ibinyabutabire bitera kubyibuha(ibinure). Urusenda ntabwo rugabanya ibinure mu biryo gusa ahubwo runagabanya isukari mu mubiri kuko rwongera ibyitwa insuline bishinzwe kuganya isukari igihe yabaye nyinshi mu mubiri. Urusenda rwongera insuline mu mubiri igihe umuntu ariye u...
Kaminuza 10 za mbere zikomeye ku isi

Kaminuza 10 za mbere zikomeye ku isi

Ayandi
Ibigo by’ubushakashatsi Times Higher Education na Forbes byakoze urutonde rwa za Kaminuza 10 za mbere zikomeye kurusha izindi ku isi mu mwaka wa 2023. Urwo rutonde rushingiye ku bipimo ngenderwaho 13 byerekana neza imikorere ya kaminuza mu ngingo enye z’ingenzi zirimo imyigishirize, ubushakashatsi, ihererekanyabumenyi ndetse n’ikizere kaminuza ifitiwe mu ruhando mpuzamahanga Icyo kizere kirebwaho ni icy’abanyeshuri, abarimu, inzobere n’abagize ubutegetsi bw’ibihugu hirya no hino ku isi. Hashingiwe kuri ibyo bipimo, kaminuza 10 za mbere zikomeye ku isi zikurikirana ku buryo bukurikira: University of Oxford Kaminuza ya Oxford ni kaminuza y’ubushakashatsi ifite icyicaro mu Bwongereza. Hari amakuru avuga ko iyo Kaminuza yatangiye kuva mu 1096 ikaba kaminuza ya kera cyane ku i...
Urutonde rw’ibihugu 10 bikize cyane ku isi

Urutonde rw’ibihugu 10 bikize cyane ku isi

Ayandi
Ubukire bw’igihugu bushobora guhindagurika bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo imitegekere mu bijyanye n’ubukungu, ibikorwa by’ubucuruzi mpuzamahanga, isimburanwa ku butegetsi n’ibindi. Ubwo bukire bupimwa hashingiwe ahanini ku gusuzuma umusaruro mbumbe rusange w’Igihugu (GDP); ni ukuvuga agaciro kose k’ibicuruzwa na serivisi bikorerwa mu mbibi zacyo. Hari n’abapima ubwo bukire ariko bashingiye ku musaruro mbumbe kuri buri muntu (GDP Per Capita). Birumvikana icyo gihe urutonde rushobora guhinduka bitewe n’uko ubukungu rusange buba bugereranwa n’umubare w’abaturage batuye igihugu runaka. Dukurikije igipimo cy’Umusaruro Mbumbe Rusange w’Igihugu (GDP) nk’uko cyasobanuwe haruguru, uru ni urutonde rw’ibihugu 10 bya mbere bikize cyane kurusha ibindi ku isi nk’uko bigaragazwa n’ikegera...
Tumenye amwe mu mateka ya Wenge Musica

Tumenye amwe mu mateka ya Wenge Musica

Ayandi, Imyidagaduro
Itsinda rya Wenge Musica ni rimwe mu yamamaye mu mateka y'ubuhanzi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Abari bayigize bubatse izina mu gihugu ndetse no hirya no hino ku isi. Orukesitiri Wenge Musica yashinzwe na Didier Masela mu mwaka wa 1981. Mbeye y'uko itangizwa ku mugaragaro igahabwa n'iryo zina yari igizwe n'abasore b'abanyeshuri baririmbaga byo kwinezeza mu gihe babaga bari mu biruhuko; icyo gihe abo banyeshuri bari bibumbiye mu kitwaga Celio Stars. Nyuma yo gushingwa, Wenge Musica ntabwo yatinze kwamamara kuko yari ifite abanyempano haba mu miririmbire haba no mu micurangire. Iri tsinda ryibandaga ku njyana ya soukous, rumba ndetse ryaje no kwadukana umucezo mushya witwa ndombolo. Aba bahanzi bahimbye indirimbo nyinshi banakora ibitaramo binyuranye muri Kongo...
Uwaciye umutwe ikibumbano arashakishwa uruhindu

Uwaciye umutwe ikibumbano arashakishwa uruhindu

Ayandi
Ikibumbano cya Béatrice wa Savoie kiri ahitwa Auvergne - Rhônes - Alpes mu Bufaransa cyaciwe umutwe ku itariki ya 31 Ukwakira 2023. Umuyobozi wa komine ya Echelles aho iki kibumbano giherereye ayatangaje ko bari mu rujijo kandi bafite ubwoba batewe n’icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi. Yongeraho ko abashinzwe umutekano barimo gukora uko bashoboye ngo bafate uwakoze icyo cyaha akanirwe  urumukwiye. Iki kibumbano cya Béatrice wa Savoie cyabumbwe mu rwego rwo guha icyubahiro uwo mugore wahoze ari umuyobozi muri Provence akaba yarabayeho mu kinyejana cya 18. yafatwaga nk’umugiraneza n’umunyabuntu kubera ibyiza yakoreraga abaturage. Cyatashywe ku mugaragaro mu mwaka wa 2016 Genti KABEHO