Sunday, December 22
Shadow

Dani Alves agiye kurekurwa atanze ingwate

Urukiko rw’ubujurire rwa Barcelone ku wa gatatu tariki 20 Werurwe 2024 rwanzuye ko umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunyaburezili Dani Alves arekurwa by’agateganyo atanze ingwate y’amaero miliyoni imwe.

Uyu mugabo w’imyaka 40 yari yarakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka ine n’amezi atandatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umukobwa w’imyaka 23 yakoze mu kwezi k’Ukuboza 2022 mu bwiherero bw’akabyiniro gaherereye mu mujyi wa Barcelone muri Espagne.

Dani alves yemeye ibyo urukiko rwamutegetse birimo kuzajya yitaba rimwe mu cyumweru ndetse na pasiporo ze ebyiri (iya Espanye n’iya Burezili)  zigafatirwa. Yavuze ati “Nemera kandi nizera ubutabera, nimfungurwa by’agateganyo ntabwo nzatoroka”. Uyu mukinnyi wamamaye nka myugariro w’iburyo mu ikipe ya FC Barcelone yo muri Espanye ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Burezili  agiye kuba arekuwe mu gihe hagitegerejwe ko urubanza rwe ruburanishwa nyirizina ku rwego rw’ubujurire.

Umunyamategeko Maitre Ester Garcia wunganira umukobwa uvuga ko yahohotewe na Dani Alves yamaganye iki kemezo cy’urukiko avuga ko ari agahomamunwa kuba umuntu wakoze icyaha gikomeye k’ihohotera afungurwa ngo ni uko atanze akayabo k’amafaranga. Ati “Ubu ni ubutabera bubogamiye ku bakire. Ibi ni ni amarorerwa. Babikoze babizi kuko bazi ko ayo mafaranga ahita ayabona mu kanya nk’ako guhumbya”.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *