Saturday, April 27
Shadow

Shooting Touch Rwanda ikomeje umurego mu guteza imbere abagore n’urubyiruko

Ku wa gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024, umuryango Shooting Touch Rwanda wizihije umunsi mpuzamahanga w’abagore. Imihango y’uyu munsi yariifite isura yihariye bwihariye kuko hakozwe urugendo rw’ibilometero bitanu ku maguru ndetse hakinwa imikino ya Basketball.

Iyi gahunda yabereye mu karere ka Kayonza mu ntara y’u Burasirazuba yitabiriwe n’abantu barenga 1000 barimo abagenerwabikorwa ba Shooting Touch, abakozi bayo, abafatanyabikorwa n’abashyitsi batandukanye.

Urugendo rwatangiye i saa mbiri za mu gitondo rwari rufite intego yo kurushaho gushimamngira ihame ry’uburinganire no guha amahirwe angana abantu b’ibitsina byombi. Hakurikiyeho imikino ya Basketball hanyuma amakipe yitwaye nezaahabwa ibikombe ndetse n’abakinnyi babaye ityoza bagenerwa imidari.

Kuri uyu munsi kandi habaye igikorwa cyo gusuzuma ku buntu indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’indwara zitandura.

Mu buhamya bwatanzwe n’abagenerwabikorwa ba Shooting Touch Rwanda, hagarutswe ku ruhare rukomeye rw’uyu muryango mu gukura urubyiruko n’abagore mu bwigunge ukabafasha kwiteza imbere. Basobanuye ko, hifashishishwe umukino wa Basketball, Shooting Touch Rwanda imaze kubageza ku ntera ishimishije mu kuzamura imyumvire, guhangana n’ubujiji n’ubukene ndetse no kugira ubuzima bwiza bakesha siporo ndetse na serivisi z’ubuzima bafashwa kugeraho.

Clarisse Uwase umwe mu bagenerwabikorwa ba Shooting Touch Rwanda atanga ubuhamya

Umuyobozi wa gahunda za Shooting Touch Rwanda Christelle Umuhoza yabwiye abitabiriye umunsi mpuzamahanga w’abagore w’uyu mwaka wa 2024 ko umuryango ahagarariye utazatezuka ku kerekezo cyo guherekeza abagore n’urubyiruko mu rugendo ruganisha ku iterambere n’imibereho myiza ishingiye ku buzima buzira umuze. Yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti  “Invest in Women” ari byo bisobanuye ngo “Twihatire gushora mu bikorwa bigamije guteza imbere abagore”.  Yasezeranyije abari bateraniye aho ko Shooting Touch igiye kurushaho kongera imbaraga mu gushakisha inkunga kugira ngo ibikorwa byayo birusheho kugira ireme kandi n’umubare w’abagenerwabikorwa uziyongere.

Kuri uwo munsi mukuru hamuritswe kandi amatungo magufi agizwe n’ihene zahawe abagenerwabikorwa ba Shooting Touch Rwanda nk’urugero rwiza rw’ibikorwa bishobora kubabyarira inyungu.

Christelle Umuhoza Umuyobozi wa gahunda za Shooting Touch mu Rwanda

Shooting Touch ni umuryango w’Abanyamerika ufite ishami mu Rwanda ukaba ufite intego yo guteza imbere abagore n’urubyiruko hifashishijwe umukino wa Basketball. Uyu mukino ukoreshwa nk’inzira y’ubukangurambaga mu rwego rwo gufasha abagore n’urubyiruko kugira imibereho myiza, bakigishwa ibirebana n’ubuzima n’uko bashobora bagera kuri serivisi zabwo mu buryo bworoshye, bagafashwa kwivana mu bujiji no kurwanya bukene.

Andi mafoto yo kuri uwo munsi:

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *