Sunday, April 28
Shadow

Amateka y’inzoga ya Primus mu Rwanda

Primus ni inzoga ikorwa n’uruganda BRALIRWA ikaba ifatwa nk’aho ari imfura y’izindi nzoga za kizungu mu Rwanda kuko ari yo yabimburiye izindi mu gukorwa muri iki gihugu. Nta wahamya ko abanywi b’iyi nzoga bose baba bazi neza amateka yayiranze.

Mu mwaka wa 1957 mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubukoloni ubwo Congo, u Burundi n’u Rwanda byari mu maboko y’Ababiligi, ubuyobozi bw’isosiyete Brasserie de Léopoldville cyangwa Brewery of Kinshasa bwifuje kubaka urundi rwengero rw’inzoga rushyashya. Umugi wa Gisenyi wahawe ayo mahirwe yo kubakwamo urwo ruganda rushya kuko uherereye hafi y’ikiyaga cya Kivu kirimo gaz methane yifashishwa nk’inkomoko y’ingufu zikoreshwa mu kwenga inzoga. Uruganda BRALIRWA (Brasserie et Limonaderie du Rwanda) muri uwo mwaka nyine wa 1957, rutangira gukora ikinyobwa bya Primus mu 1959.

Iyo nzoga ya Primus ngo yarakunzwe cyane kandi ikaba ikimenyetso cy’ubusirimu muri icyo gihe ngo kuko yanyobwaga n’ababaga biyubashye ku rugero runaka, biganjemo abanyamashuri, abafite akazi muri leta, abanyamahanga n’abacuruzi. Primus y’icyo gihe yabaga iri mu mu macupa afite umunwa muremure, mbese afite ishusho nk’iyicupa rya Mutzig. Yashyirwaga mu makaziye abaje mu mbaho. Iyi nzoga yagiye ihabwa amazina menshi: ku ruhande rumwe ni amazina yahimbwaga n’abaturage bitewe n’uko bafataga iyo nzoga, ubundi akaba amazina y’ubuyobozi bw’uruganda BRALIRWA mu rwego rwo kuyamamaza.

Primus Beer

Turebye ku ruhande rw’abayihimba amazina biturutse ku buryo abaturage bayibonaga, hati abayitaga Manyinya, Amazi ya Sebeya, Karahanyuze, Giswi, Rufuro, Rufuku n’ayandi. Ku ruhande rw’amazina y’amabyiniriro agambiriye kwamamaza iyi byeri twavuga Primus Special Icyuzuzo, Primus Gahuzamiryango, Primus Dusangire Ubuzima bwiza n’ayandi.

Mu mateka y’abahanzi b’indirimbo mu Rwanda hari abagerageje kuririmba bakomoza kuri iyi nzoga. Umuhanzi nyakwigendera Jacques Buhigiro yaririmbye “Nkubaze Primus”, John Bebwa afite iyitwa “Manyinya undekure ntahe”, hakaba n’imbyino yitwa “Manyinya ndagukunda.” Hariho n’abantu bamwe bajyaga batera urwenya, izina PRIMUS bakarihindura nk’aho ari impine y’amagambo agira ati Papa reka Inzoga Maze Ugure Sukari.

Uko iminsi isimburana ni ko uruganda rukora Primus rugenda ruzana impinduka ku macupa, ibirango, amakaziye, n’uburyohe bw’iyi nzoga yengerwa mu Rwanda, mu Burundi no muri Rebubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ubu hari Primus nini ifite santilitiro 72, intoya ifite 33, hakaba n’iringaniye ya sentilitiro 50 yitwa Knowless.

 Mary IRIBAGIZA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *