Tuesday, September 10
Shadow

Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA

Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Werurwe 2023 Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA.

Gianni Infantino yongeye kugirirwa ikizere  mu matora yabereye muri BK Arena i Remera mu nama ya Kongere ya 73 ya FIFA yakiriwe n’u Rwanda.

Abatoye bakomye mu mashyi mu rwego rwo kugaragaza ko bifuza ko yakomeza kuba umuyobozi wa FIFA muri manda nshya y’imyaka ine dore ko yari umukandida umwe rukumbi kuri uwo mwanya.

Uyu mugabo w’Umusuwisi w’imyaka 52 yashimiye byimazeyo inteko itora avuga ko yiteguye gukomeza guteza imbere uru rwego rushinzwe umupira w’amaguru ku isi yose. Yakomeje yizeza abari aho ko atazatezuka ku mpinduka nziza zigamije kunoza imigendekere ya ruhago. Infantino yagarutse ku mateka y’uburyo u Rwanda rwamubereye ikitegererezo mu kudacika intege ubwo yari agiye kwiyamamariza kuyobora FIFA ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2016. Avuga ko icyo gihe yaje mu Rwanda gukurikirana irishanwa ryo guhatanira igikombe cy’Afurika k’ibihugu ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, abonye uburyo igihugu cyashoboye kugerageza kwiyubaka na we ahita agira ikizere ko ashobora gutorerwa umwanya ukomeye n’ubwo hari benshi bamucaga intege bamubwira ko nta majwi azabona.

Perezida Paul Kagame na Gianni Infantino

Mu mpinduka Gianni Infantino yari yaratangije akaba agiye kuzishyira mu bikorwa muri manda nshya atorewe harimo kongera umubare w’amakipe y’ibihugu azajya yitabira igikombe k’isi no kuzamura ingano y’amafaranga y’inkunga agenerwa amashyirahamwe yo mu bihugu binyamuryango.

Usibye inama ya kongere nyirizina muri iki cyumweru habaye  n’ibindi bikorwa biyishamikiyeho. Muri byo hari umuhango wo gutanga igihembo ku bantu babaye indashyikirwa mu guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika. Icyo gihembo kitwa Outstanding Achievement Award cyahawe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame  n’Umwami Mohammed VI wa Maroke bagihabwa na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ku mugoroba wo ku wa kabiri. Hari kandi umukino w’ubusabane hagati y’abahagarariye amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku migabane yose n’Abanyarwanda bakanyujijeho muri Ruhago. Uyu mukino wabaye ejo wa gatatu kuri Sitade yitiriwe Pele i Kigali. Muri uyu mukino Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na we yagaragaye akina mu kibuga.

Ni ku nshuro ya kane Kongere ya FIFA ibereye ku mugabane w’Afurika kuko u Rwanda ruyakiriye nyuma ya Maroke, Afurika y’Epfo n’Ibirwa bya Morisi. By’umwihariko, ni bwo bwa mbere iyi kongere iteraniye muri Afurika ikanaberamo amatora ya Perezida wa FIFA.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *