Saturday, April 20
Shadow

BAL 2023: REG yatsinze umukino wayo wa 3 ibona ticket ya playoffs

Nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Douanes yo muri Senegali mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023, ikipe ya REG Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League yahise ikatisha itike yo gukina imikino ya Kamarampaka.

Muri uyu mukino abasore b’umutoza Dean Murray bakomeje kugenda imbere y’AS Douanes yakiniraga mu rugo ku buryo abakinnyi hafi ya bose ba REG bitwaye neza. Uduce twose tw’umukino ni REG Basketball Club yatuyoboye. Uyu mukino warangiye ikipe y’Ikigo Gishinzwe Ingufu mu Rwanda itsinze AS Douanes amanota 69 kuri 55.

Terrel Stoglin w’AS Douanes ahanganye na Jean Jacques Nshobozwabyosenumukiza wa REG

Iyi ni ntsinzi ya gatatu ya REG Basketball Club kuko yabanje gutsinda Kwara Falcons yo muri Nijeriya ikurikizaho Abidjan Basketball Club Fighters yo muri Kote Divuwari. Ku wa gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2023 izakina umukino wayo wa kane uzayihuza na Stade Malien yo muri Mali. Uyu mukino uzatangira i saa kumi z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda. Umukino wa gatanu ari na wo wa nyuma ku ikipe ya REG Basketball Club muri iri tsinda rya Sahara ririmo gukinira mu nzu y’imikino ya Dakar Arena muri Senegali uteganyijwe ku wa mbere tariki ya 21 Werurwe 2023. Ni umukino uzayihuza na US Monastir guhera i saa tatu n’igice z’ijoro.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *