Friday, April 26
Shadow

Habonetse umurambo mu cyumba cya hoteli

Umukerarugendo M Zeng wo mu Bushinwa yagize ihungabana rikomeye ubwo mu cyumba cya hoteli yari acumbitsemo yatahurwaga umurambo wari uhamaze iminsi.

Uyu mugabo yari ari mu rugendo mu mujyi wa Lhassa mu ntara ya Tibet ajya gucumbika muri hoteli yitwa Guzang Shuhua Inn. Akigera mu cyumba yatangiye kumva umunuko ayoberwa ibyo ari byo. Yabanje gukeka ko uwo munuko waba urimo guturuka hanze y’icyumba cyangwa se ikaba ari impumuro mbi y’ibirenge bye. Yagiye gufata ifunguro, agarutse mu cyumba yumva wa munuko wiyongereye ku buryo bukabije afata umwanzuro wo gusaba ko ahindurirwa icyumba agahabwa ikindi.

Nyuma byaje gutahurwa ko uwo munuko wari uw’umurambo w’umuntu wari umaze iminsi apfuye. Gusa abashinzwe umutekano bamenyesheje M Zeng ko babizi neza ko we ntaho ahuriye n’urupfu rw’uwo muntu ndetse ko umuntu ukeka ko yaba yaramwishe yatangiye gukurikiranwa.

Mark MUKAMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *