Saturday, December 14
Shadow

Tumenye ubukerarugendo bushingiye ku muco

Kimwe mu bitera amatsiko ba mukerarugendo bagahaguruka aho basanzwe batuye ni umuco wihariye w’agace cyangwa igihugu runaka. Tugiye kubagezaho muri make ibiranga ubu buryo bwihariye bw’ubukerarugendo ndetse n’aho butandukaniye n’ubukerarugendo busanisha abashyitsi n’abo basanze.

Ubukerarugendo bushingiye ku muco burangwa n’ubushake bwo kumenya ibigize umuco w’ahantu runaka. Ingero z’ibyo bigize umuco ni uburyo bwo kubaho, imyemerere, imbyino n’indirimbo. Kuri ibi ngibi hiyongeraho imirire, ubufatanye hagati y’abaturage, imihango y’ubukwe, gushyingura n’ibindi.

Dufashe urugero rwo mu Rwanda, bimwe mu bikorwa ndangamuco bishobora gukurura ba mukerarugendo kandi bikabanezeza ni imbyino n’indirimbo gakondo, inzu ndangamurage, gucunda amata, imihango yo kwita izina, kurya ubunnyano n’ibindi.

Aho ubu buryo bw’ubukerarugendo bushingiye ku muco (cultural tourism) butandukaniye n’ubukerarugendo  busanisha abashyitsi n’abo basanze (ethnic tourism) ni uko mu bukerarugendo bushingiye ku muco abashyitsi bitegereza gusa indangamuco z’aho basuye na ho mu bukerarugendo busanisha abashyitsi n’abo basuye abashyitsi na bo bagira uruhare rutaziguye mu bikorwa ndangamuco. Icyo gihe usanga ba mukerarugendo barimo kubyinana n’abaturage bo muri ako gace bagendereye, basangira amafunguro n’ibinyobwa gakondo n’ibindi.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *