Monday, May 6
Shadow

Ibintu 5 bitangaje ku nyamaswa ya Munagajosi

Munagajosi cyangwa Gasumbashyamba (giraffe) ni inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamabere y’indyabyatsi ikarangwa no kugira ijosi rirerire. Iyi nyamaswa izwiho ibintu byinshi bitangaje, tukaba tugiye kubabwiramo bitanu muri byo.

1.Umubare w’amagufwa y’ijosi ryayo ungana n’uw’amagufwa y’ijosi ry’umuntu.   

N’ubwo Munagajosi igira ijosi rirerire cyane, umubare w’amagufwa arigize ni kimwe n’umubare w’amagufwa agize ijosi ry’umuntu. Ni amagufwa 7 ku muntu no kuri Munagajosi usibye ko aya Munagajosi ari maremare kuko buri gufwa rireshya na santimetero 25. Ibi ni byo bituma iyi nyamaswa ifatwa nk’aho ari yo ndende mu zindi nyamabere zose zo ku butaka, bikaba biyifasha kurisha mu bushorishori bw’ibiti.

2.Iyi nyamaswa isinzira ihagaze.  

Munagajosi iri mu nyamaswa zidakunda gusinzira ariko kandi n’iyo isinziriye ntabwo ikenera kuryama kuko ikomeza guhagarara n’igihe iri mu bitotsi.

3.Amabara yayo ni umwihariko kuri buri Munagajosi   

Nk’uko nta muntu n’umwe ujya uhuza n’undi imiterere y’uturongo two ku ntoki (empreintes) ni na ko nta Munagajosi ijya ihuza n’indi imimerere y’amabara ayigize.

4.Ibyara ihagaze                                                                                                                                                                            Inyamaswa ya Gasumbashyamba cyangwa Munagajosi ihaka amezi 15 mbere yo kubyara. Mu gihe cyo kubyara ntabwo ikenera kuryama nk’uko bigenda ku zindi nyamaswa nyinshi. Ibyara ihagaze ku buryo umwana wayo ahanuka ahantu hareshya na metero 2 akagwa hasi.

5.Ururimi rurerure rw’ibara ry’ubururu     

Ururimi rwa Munagajosi ruratangaje. Rugira uburebure bwa santimetero 50 kandi rusa n’ubururu. Iri bara ni ryo rituma rutangizwa n’ubushyuhe buturuka ku mirasire y’izuba.

Mark MUKAMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *