Kugira ngo ubukerarugendo butange umusaruro utegerejwe ni ngombwa ko abantu bazirikana ibintu 8 by’ingenzi ngenderwaho. Ibyo bintu shingiro ni ibi bikurikira :
- Igiciro :Ni ngombwa kwihatira gucunga ibiciro mu bikorwa by’ubukerarugendo. N’ubwo kugabanya ibiciro bifasha kubona abaguzi ariko ntabwo bigomba gusigana no gutanga serivisi nziza.
- Ingano y’ibicuruzwa :Iyo ibicuruzwa ari byinshi kandi biboneka ku buryo butagoranye bituma ubukerarugendo burushaho kugenda neza.
- Kubaka izina :ibigo runaka byagiye bimenyekana, izina ryabyo riramamara kubera imikorere yabyo myiza. Ni ngombwa rero kuzirikana ko gukora izina mu bikorwa by’ubukerarugendo ari ikintu cy’ingirakamaro.
- Kwirinda gutungurwa :Niba ikigo runaka cy’ubukerarugendo kigomba gutegura ingendo za ba mukerarugendo benshi ni byiza kubikora hakiri kare hatagombye gutegerezwa umunota wa nyuma.
- Kwitabira gukoresha ikoranabuhanga: Bimaze kugaragara ko inzego zinyuranye nta yandi mahitamo zifite atari ayo kwifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rwo kunoza serivisi. Ubukerarugendo na bwo ntibugomba gusigara inyuma muri iyi gahunda.
- Kumenya gucunga neza umutungo :Haramutse hatabayeho kwitondera imicungire y’ibyinjira mu bikorwa by’ubukerarugendo ibyo bikorwa nta bwo bitinda guhomba no guhagarara.
- Abakozi babihuguriwe :birakenewe ko mu bikorwa by’ubukerarugendo hifashishwa abakozi babifitiye ubumenyi kugira ngo akazi kagende neza. Icyo gihe baba bagomba no kwitabwaho kugira ngo bakore akazi bagakunze.
- Guhanga udushya :Ubukerarugendo ni ibikorwa birangwamo ipiganwa ryo ku rwego rwo hejuru ni yo mpamvu ari ngombwa ko abantu bahora batekereza ku guhanga udushya mu rwego rwo kurushaho kwigarurira abaguzi.
Mary IRIBAGIZA