Thursday, March 28
Shadow

Igikona inyoni ifite ubwenge butangaje

N’ubwo hari abantu babona igikona nk’inyoni idateye amabengeza kandi idashamaje, abahanga mu birebana n’inyamaswa bagaragaje ko gifite ubwenge budasanzwe.

Ikintu cya mbere gitangaje ku gikona ni uko ari inyoni ishobora kwifashisha igikoresho runaka mu gihe inyamaswa nyinshi zikoresha gusa ibice by’umubiri wazo kugira ngo zigere ku ntego runaka. Uzasanga ibikona bishobora kwifashisha igiti kugira ngo bibe byakururura ibyo kurya runaka.

Ikindi kintu kidasanzwe ku nyoni y’igikona ni ubushobozi butangaje bwo kwibuka. Urugero, igikona gishobora kwibuka aho indi nyamaswa runaka yahishe ibyo kurya, hanyuma kigaca ruhinganyuma kikaza kwiba ibyo byo kurya mu gihe iyo nyamaswa iba irangaye. Igikona gishobora kwibuka ibintu runaka cyabonye mu gihe kingana n’amezi icumi.

Mary IRIBAGIZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *