Tuesday, September 10
Shadow

Imbwa yitoraguriye ni yo yamukozeho

Mu mpera z’ukwezi gushize Umwongerezakazi uba muri Espanye yabonye imbwa mu busitani bwe afata umwanzuro wo kuyijyana iwe ngo ayigire iye ariko nyuma y’iminsi mike iyo mbwa yahise imwivugana.

Uyu mugore w’imyaka 67 wari umaze imyaka mike yimukiye muri Espanye yakomerekejwe bikomeye n’iyo mbwa ku buryo yajyanywe kwa muganga ari intere.

Bamwe mu baturanyi be bo mu gace kitwa Macastre mu burengerezuba bwa Valence batabaje inzego za polisi nyuma yo kumva umuntu ataka cyane. Izo nzego zigeze aho atuye basanze iyo mbwa yikururiye ari yo yari yamuhindutse igiye kumubera ikishi kuko yari yamukomerekeje bikomeye. Iyo mbwa yari igifite amahane ku buryo byabaye ngombwa ko bayirasa irapfa.

Uwo mugore wari umaze kuribwa n’imbwa yajyanywe kwa muganga amerewe nabi cyane hanyuma aza kwitaba Imana. Ikinyamakuru El Pais kivuga ko nyakwigendera yasize abana babiri ariko batabanaga na we.

Mark MUKAMA

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *