Friday, March 29
Shadow

BAL 2023: Ishusho y’amakipe yo mu itsinda rya Sahara

Ku wa gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2023 mu nzu y’imikino ya Dakar Arena muri Senegali hazatangira imikino y’itsinda rya Sahara mu irushanwa rya Basketball Africa League 2023. Mukerarugendo.rw igiye kubagezaho mu nshamake ishusho y’amakipe atandatu agize iryo tsinda.

1.US Monastir (Tuniziya): Iyi kipe igiye kwitabira BAL ku nshuro ya gatatu, ikaba ari na yo yegukanye igikombe cy’umwaka ushize itsinze Petro de Luanda yo muri Angola ku mukino wa nyuma. US Monastir igiye guseruka iyobowe n’umutoza w’Umugereki Gavriel Linos na kapiteni w’igihe kirekire Radouane Slimane w’imyaka 42.

US Monastir

2.Kwara Falcons (Nijeriya): Iyi kipe ni umushyitsi muri iri rushanwa rya BAL ikaba itozwa na Baba Jibril wigeze no kuyikinira. Ifite igikombe kimwe cya shampiyona yatwaye mu mwaka ushize wa 2022. Abakinnyi iyi kipe igiye guserukana biganjemo abenegihugu bongewemo umukinnyi umwe w’umunyamahanga ari we A. J. Wilson w’Umunyamerika.

Kwara Falcons

3.AS Douanes (Senegali): Iyi kipe izaba ikinira mu rugo igiye kwitabira BAL ku nshuro ya kabiri kuko no mu mwaka wa 2021 yari iri mu makipe 12 yaserutse muri BK Arena i Remera. AS Douanes itozwa n’umwenegihugu Pabi Guèye ikaba yarongemo abakinnyi bashya barimo Abanyamerika babiri basanzwe bamenyereye iri rushanwa ari bo Chris Crawford na Terrel Stoglin.

AS Douanes

4.ABC Fighters (Kote Divuwari): Abidjan Basketball Club ni ikipe yashinzwe na bamwe mu banyamuryango b’ikipe y’umupira w’amaguru Africa Sport d’Abidjan. Yatangijwe mu mwaka wa 1997. Izina rya Fighters (Indwanyi) yarifashe mu mwaka wa 2021. Umutoza wayo ni Liz Mills ukomoka muri Australia akaba yarigeze no gutoza ikipe ya Partiots Basketball Club yo mu Rwanda. Mu bakinnyi ABC Fighters yongeyemo harimo Chris Obekpa w’Umunyanijeriya n’Umunyanijeri Abdoulaye Harouna.

ABC Fighters

5.Stade Malien (Mali): Ni yo kipe ifatwa nk’insina ngufi muri iri tsinda rya Sahara kuko nta mukinnyi n’umwe w’umunyamahanga yiyambaje mbere yo guseruka muri BAL. Itozwa n’umwenegihugu witwa Kaba Kanté. Yabonye itike nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu mu ijonjora rya nyuma ryahuje amakipe yo mu kerekezo k’iburengerazuba.

Stade Malien

6.REG Basketball Club (Rwanda): Iyi ni ikipe y’Ikigo Gishinzwe Ibirebana n’Ingufu mu Rwanda (Rwanda Energy Group) ikaba igiye kwitabira BAL ku nshuro ya kabiri. Umwaka ushize yarangije ku mwanya wa mbere mu itsinda rya Sahara ariko iviramo muri kimwe cya kane k’irangiza isezerewe na Forces Armées et Police (FAP) yo muri Kameruni. Uyu mwaka REG Basketball Club igiye muri Senegali yitwaje abakinnyi bakomeye barimo abo yakuye mu makipe anyuranye yo mu Rwanda hakiyongeraho abanyamahanga nka Pitchou Manga wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ndetse n’Abanyamerika babiri ari bo Delwan Graham na Thomas Cleveland.

REG Basketball Club

Umukino ufungura muri iri tsinda rya Sahara uteganyijwe ku wa gatandatu hagati ya AS Douanes na ABC Fighters guhera i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *