Friday, April 19
Shadow

Inkuba yakubise ba mukerarugendo mu gihe umwe muri bo yari ari mu kwezi kwa buki

Ku wa kane w’icyumweru gishize muri Espagne mu burengerazuba bw’ikirwa cya Majorque inkuba yakubise abakerarugendo babiri irabahitana.

Iyi nkuba yakubise mu ma saa cyenda n’igice z’amanywa yabanje kwica umugabo w’Umusuwisi w’imyaka 65 ikurikizaho undi mugabo w’Umudage w’imyaka 51 wari uri muri metero 15 uvuye aho uwa mbere yari ari. Uriya musaza w’Umusuwisi nta bwo yigeze asamba na ho Umudage yahawe ubufasha bwihutirwa ariko na we biranga biba iby’ubusa yitaba Imana asize umugore we bari bari kumwe mu kiruhuko cy’ukwezi kwa buki dore ko ari bwo bari bakimara gukora ubukwe.

Uwo mugore we bari kumwe yahise ahura n’ikibazo kihungabana yahise akurikiranirwa hafi ahabwa ubufasha bwa ngombwa. Abantu bose bari bari kuri icyo kirwa bahise basabwa kuhava igitaraganya mu rwego rwo kwirinda ko inkuba yongera igakora ibara.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *