Friday, March 29
Shadow

Umuntu akeneye kunywa amazi angana gute kugira ngo agire ubuzima bwiza ?

Abahanga mu by’ubuzima bahora badushishikariza kunywa amazi buri munsi. Gusa abantu benshi ntabwo barasobanukirwa ingano y’amazi bakwiye kunywa kugira ngo bahorane ubuzima buzira umuze.

Amazi agize hagati ya 60 na 70% by’umubiri wacu : Ni yo afasha utunyabuzima twacu kugira ubuhehere, agatuma intungamubiri ziri mu byo dufungura zikwirakwira mu bice bitandukanye by’umubiri. Amazi kandi afasha umwuka mwiza wa ogusijeni gutembera mu mubiri ndetse akagira uruhare mu kuwusukura. Akandi kamaro k’amazi ku mubiri ni ukuwufasha kuringaniza igipimo cyawo cy’ubushyuhe.

Tugomba kunywa amazi angana gute ku munsi?

Hari uburyo dushobora kwifashisha tukamenya ingano y’amazi tugomba kunywa buri munsi. Dufate urugero rw’umuntu upima ibiro 60. Ufata uwo mubare 60 ugakuramo 20 igisubizo ubonye ukagikuba na 15. Ni ukuvuga ko 60 gukuramo 20 ari 40 hanyuma tugafata 40 tugakuba 15 tukabona 600. Noneho ufata iyo 600 ukongeraho 1500 bikaba 2100. Icyo gisubizo cya nyuma cya 2100 gifatwa nka mililitiro 2100 z’amazi umuntu ufite ibiro 60 agomba kunywa buri munsi ari zo zingana na litiro 2,1.

Izindi nama zirebana no kunywa amazi

Dukwiye guhora tuzirikana ko amazi ari ingenzi kuko asimbura ibyo tuba twatakaje mu myanda dusohora iyo tugiye kwigaharika ndetse no mu byuya tubira. Izi nama zigomba kugenderwaho mu gihe tunywa amazi:

Amazi tunywa agomba kuba asukuye yaba ayo kuri robine, atetse cyangwa atunganyirizwa mu nganda agafungwa mu macupa.

Si ngombwa ko umuntu ategereza ko abanza kugira inyota kugira ngo anywe amazi kuko inyota ni ikimenyetso mpuruza ko umubiri umerewe nabi. Tugomba rero kumenyera kunywa amazi buhoro buhoro duhereye mu gitondo tukibyuka.

Amazi afiye akamaro kanini umubiri wacu

Amazi adakonje ni yo meza ku buzima bwacu kubera ko iyo unyoye amazi akonje bituma umubiri ukoresha imbaraga z’umurengera kugira ngo uringanize icyo gipimo n’ubushyuhe busanzwe mu mubiri. Ikindi kandi amazi akonje atera ingorane mu igogora.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *