Kubera ko abakunzi ba Mukerarugendo.rw bakomeje kudusaba kubagezaho amakuru anyuranye mu myidagaduro, tugiye kubagezaho bamwe mu bahanzi b’Abanyarwandakazi bakanyujijeho mu myaka yo hambere.
Abanyempano b’Abanyarwandakazi batanze umusanzu wabo mu buhanzi bwa muzika nyarwanda ; hari bamwe bakiriho hari n’abatabarutse. Abenshi muri bo ni abahanzi bamaze igihe kinini mu mahanga aho bari barahungiye.
Abahanzikazi bamamaye babarizwaga hanze y’u Rwanda :
Cécile Kayirebwa: Yamamaye mu ndirimbo zinyuranye zakunzwe na benshi. Uyu mubyeyi w’imyaka 77 azwi mu ndirimbo nyinshi za gakondo nka Tarihinda, Urusamaza, Umutware n’izindi nyinshi. Yakoze ibitaramo bikomeye mu Bubiligi, mu Rwanda no hirya no hino ku isi. Yigeze kuyobora itorero Amarebe n’Imena.
Suzanne Nyiranyamibwa: Ku myaka ye 80 Nyiranyamibwa aracyahanga indirimbo zishingiye ku muco gakondo w’u Rwanda. Yabaye igihe kinini mu Bubiligi aho yari yarahungiye ariko muri iki gihe yaratahutse akaba atuye mu Rwanda. Azwi mu ndirimbo nyinshi kandi nziza nka Telefoni, Ibuka, Ayo ni Amavubi n’izindi.
Florida Uwera: Afatwa nk’umwe mu Banyarwandakazi bafite ijwi ryiza ryo guhogoza. Uyu muhanzikazi ufite imyaka 87 y’amavuko ni umukobwa wa Rwigemera murumuna w’umwami Mutara III Rudahigwa. Azwi mu ndirimbo nka Mbahoze nte?, Imyoma, Inzovu n’izindi.
Annoncitata Mutamuriza: Yitabye Imana mu mwaka wa 1996 ku myaka 42. Indirimbo nyinshi yazihimbiye mu gihugu cy’u Burundi aho umuryango we wari warahungiye. Azwi mu ndirimbo nyinshi kandi nziza zirimo Kunda ugukunda, Naraye ndose, Sinakwanze, na Kamariza yamwitiriwe. Hari kandi indirimbo yahimbye nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi zirimo nk’iyitwa Humura Rwanda.
Fofo Nyiratunga: Uyu muhanzi yabaye igihe kinini mu gihugu cy’u Bubiligi. Mu ndirimbo nyinshi yahimbye, izamenyekanye cyane ni Igicumbi, Bisangwa na Cyanyiriromba.
Jeanne d’Arc Karigirwa: Yitabye Imana mu mwaka wa 1998 ku myaka 56. Ni umwe mu bashinze itorero Isamaza mu gihugu cy’u Bubiligi akaba yari umwanditsi ukomeye w’indirimbo. Mu zo yahimbye zamenyekanye cyane harimo Gira ubuntu, Indege irahinda na Turaje.
Marie Jeanne Mukankuranga: Azwi nka Mariya Yohana. Afite imyaka 80 y’amavuko. Mu ndirimbo ze zamamaye twavuga Nyibutsa nkwibutse, Urwa Gasabo, Intsinzi n’izindi.
Annonciata Gatera: Azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo iyo mu njyana ya zouk yitwa Inzozi. Amazina ye y’ubuhanzi ni Anny Gatera.
Fanny Umwari: uyu mutegarugori yashakanye n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Albert Rudatsimburwa. Mu ndirimbo yahimbye izwi cyane ni Ibyiza by’u Rwanda.
Muri make aba ni bo bahanzikazi b’imena bateje muzika nyarwanda imbere kabone n’ubwo bari impunzi mu mahanga. Aba kandi bagize uruhare mu gushinga amatorero yabaga yiganjemo abantu b’igitsinagore nk’Isamaza, Indahemuka, Abatangampundu, Amarebe n’Imena n’ayandi.
Abahanzikazi babaga mu Rwanda:
Muri rusange umubare w’abahanzi ba muzika b’igitsina gore babaga mu gihugu wari uri hasi ugereranyije n’ababaga mu mahanga.
Agnès Uwimbabazi: Uyu muhanzi yahitanywe na jenoside yakorewe abatutsi. Yakundaga kuririmbana n’umugabo we Dieudonné Bizimungu. Yibukirwa ku ndirimbo zisingiza Bikira Mariya nka Dore umubyeyi, Mariya mwiza, Inyange ibarusha kwera, Ngwino Mariya… Hari kandi indirimbo zo mu buzima busanzwe nka Imbabazi twese, Akanyange, Ibango ry’ibanga n’izindi. Yari afite ijwi riteye ubwuzu.
Francine Mukarutesi: Yari umufasha wa Boniface Ntawuyirushintege (Oncle Ntage) waririmbaga muri Orchestre Nyampinga. Mu ndirimbo ze twavuga Ndahukanye, Umuhungu w’umusirimu…
Anne Marie Mukamulisa: Yitabye Imana mu mwaka wa 2015. Yari umufasha wa Nyakwigendera Andereya Sebanani na we wari umuhanzi ukomeye wa muzika n’umuhanga mu gukina ikinamico. Mu ndirimbo za Mukamulisa twavuga Susuruka yaririmbanye n’umugabo we na Uracyariho yahimbiye Sebanani amwifuriza iruhuko ridashira nyuma y’uko yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.
Chantal Kayitesi: Yaririmbanaga rimwe na rimwe na Nyakwigendera Augustin Mwitenawe. Indirimbo Umwari wanze umwarimu yanditswe na Mwitenawe ariko iririmbwa na Kayitesi.
Kuri aba bahanzi twakongeraho abaririmbyi bo mu makorari atandukanye, abaririmbaga mu matorero nk’Urukerereza, Indangamirwa, Amasimbi n’Amakombe, Orchestre Abamararungu, Inkumburwa n’izindi. Twavuga kandi Sophia Nzayisenga, umucuranzi w’inanga wabikomoye kuri se Thomas Kirusu ndetse ne Generoza Mukanyindo wacurangaga urutaro.
Jean Claude MUNYANDINDA