Friday, May 3
Shadow

Tumenye akamaro k’urusenda ku buzima

Urusenda rufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo binyuranye by’ubuzima. Tugiye kubagezaho akamaro karwo ku mubiri w’umuntu.

Rugabanya umubyibuho ukabije

Umubyibuho ukabije abahanga mu by’ ubuzima bavuga ko wongera ibyago byo kurwara indwara zitandura nk’ umutima, diyabeti, umuvuduko ukabije w’ amaraso na kanseri.

Nubwo izi ndwara ziri muzihangayikishije benshi muri iyi minsi, kimwe mu bisubizo byo kuzirinda ni ukurya urusenda. Abahanga mu by’ imirire bavuga ko iyo wongereye urusenda mu biryo rugabanyamo ibinyabutabire bitera kubyibuha(ibinure).

Urusenda ntabwo rugabanya ibinure mu biryo gusa ahubwo runagabanya isukari mu mubiri kuko rwongera ibyitwa insuline bishinzwe kuganya isukari igihe yabaye nyinshi mu mubiri. Urusenda rwongera insuline mu mubiri igihe umuntu ariye urufite ingano ya capsaicin iri hagati ya 0.01 na 0.02% buri munsi kugera ku cy’ ibyumweru 6.

Rugabanya ibyago byo kurwara umutima

Capsaicin igabanya ibyago byo kurwara indwara z’ umutima nka ‘atherosclerosis na coronary heart diseases’.

Rurinda abantu kurwara kanseri 

Urusenda rubamo ibyitwa carotenoid, flavonoids, acide phenolique na acide ascorbique bigabanya ibyago byo kwirema kw’ ibibyimba mu mubiri.

Capsaicin ituma habaho gupfa kwa cellule zongera ibyago byo kurwara kanseri. Izo cellule ziba mu rwagashya, ibihaha, mu dusabo tw’ intanga, no mu mihogo .

Rufasha mu itembera neza ry’ amaraso mubiri

Urusenda rugabanya cholesterol mu mubiri bigatuma amaraso atiremamo utubumbe, rugabanya kandi ibyago byo kuvira imbere mu mubiri.

Kurya urusenda kandi bisukura inzira z’ ubuhumekero, mu mazuru no mu bihaha bikarinda ibi bice kurwaragurika.

Mary IRIBAGIZA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *