Wednesday, April 24
Shadow

Kwita izina : Youssou N’Dour ni umwe mu bazaha izina umwana w’ingagi

Mu muhango ngarukamwaka wo guha amazina abana b’ingagi w’uyu mwaka wa 2022 umuhanzi w’icyamamare w’Umunyasenegali Youssou N’Dour ni umwe mu batoranyijwe ngo na we azatange izina.

Muri iki gikorwa giteganyijwe kubera mu Kinigi mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru ku wa gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022 Youssou N’Dour na we ari mu bazita izina ndetse akazanaririmba mu gikorwa cya Gala Night Dinner giteganyijwe ku cyumweru tariki ya 4 Nzeri.

Mu bandi bantu bamaze gushyirwa ku rutonde rw’abazita izina abana b’ingagi harimo Salma Mukasanga umusifuzi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru na Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Uhuza Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa.

Kuri iyi nshuro ya 18 hakorwa umuhango wo Kwita Izina, abana bingagi 20 ni bo bazahabwa amazina bakaba baravutse hagati ya Kanama 2021 na Nyakanga 2022. Guhera mu mwaka wa 2005 iki gikorwa gitangizwa ingagi zimaze guhabwa amazina zose hamwe ni 354.

Gentil KABEHO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *