Thursday, October 10
Shadow

Kwita izina 2022: Ingagi 20 zahawe amazina

Ku wa gatanu ku itariki ya 2 Nzeri 2022 mu Kinigi mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru habaye umuhango wo kwita izina ingagi ku nshuro ya 18.

Abana 20 bavutse mu mezi 12 ashize ni bo bahawe amazina. Muri ibyo birori umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente.  Aya ni amazina yahawe ingagi muri uwo muhango ndetse n’abayatanze:

 Prince Charles yise ‘Ubwuzuzanye’ ingagi yo mu muryango Muhoza

 Mukansanga Salima yise ‘Kwibohora’ ingagi yo mu muryango Igisha

 Stewart Maginnis yise ‘Nyirindekwe’ ingagi yo mu muryango Musilikali

 Naomi Schiff yise ‘Imbaduko’ ingagi yo mu muryango Kureba

 Sir Ian Clark Wood yise ‘Ubusugire’ ingagi yo mu muryango Pablo

 Itzhak Fisher yise ‘Intare’ ingagi yo mu muryango Hirwa

 Dr Cindy Descalzi Pereira yise ‘Ubwitange’ ingagi yo mu muryango Ntambara

 Thomas Milz yise ‘Ruragendwa’ ingagi yo mu muryango Noheri

 Umuhanzi Youssou N’Dour yise ‘Ihuriro’ ingagi yo mu muryango Amahoro

 Juan Pablo Sorin yise ‘Ikuzo’ ingagi yo mu muryango Noheri

 Kaddu Kiwe Sebunya yise ‘Indatezuka’ ingagi yo mu muryango Mutobo

 Louise Mushikiwabo yise ‘Turikumwe’ ingagi yo mu muryango Ntambara

 Dr Evan Antin yise ‘Igicumbi’ ingagi yo mu muryango Susa

 Neri Bukspan yise ‘Indangagaciro’ Ingagi yo mu muryango Musilikali

 Laurene Powell Jobs yise ‘Muganga Mwiza’ ingagi yo mu muryango Susa

 Dr Frank Ian Luntz yise ‘Baho’ ingagi yo mu muryango Susa

 Uzo Aduba yise ‘Imararungu’

 Gilberto Silva yise ‘Impanda’ ingagi yo mu muryango wa Susa

 Moses Turahirwa yise ‘Kwanda’ ingagi

 Didier Drogba yise ‘Ishami’

 Sauti Sol bise umuryango mushya w’ingagi ‘Kwisanga’

Mary IRIBAGIZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *