Wednesday, April 24
Shadow

REG yatsinze Patriotes mu mukino wa 2 wa Kamarampaka

Ku wa gatandatu tariki ya 10 Nzeri 2022 muri BK Arena i Remera habereye imikino ya kabiri ya playoffs za nyuma muri shampiyona y’umukino w’intoki wa Basketball mu kiciro cya mbere mu Rwanda.

Ikipe ya REG Basketball Club nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere na mukeba wayo Patriotes Basketball Club ku wa gatatu w’icyumweru gishize, yisubiyeho na yo itsinda Patriotes amanota 79 kuri 70. Uyu mukino na wo wari indyankurye kuko amakipe yari yananirwanwe mu minota 40 iteganyijwe biba ngombwa ko hongerwaho iminota itanu yo gukiranura impande zombi.

Muri uyu mukino abakinnyi ba REG Basketball Club nka Adonis Filer, Thomas Cleveland, Axel Mpoyo, Pitchou Manga, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza na Elie Kaje bagaragaje itandukaniro kuko bari bahagaze neza. Ku ruhande rwa Patriotes Basketball Club na bo bakinanye imbaraga, ubushake n’ubuhanga ariko birangira akagozi gacitse. Mu basore bigaragaje cyane muri iyi kipe twavuga Kenneth Gasana, Chris Crawford, Dieudonné Ndizeye na Steve Hagumintwari, ariko abakinnyi nka Tom Wamukota, Ntore habimana na Kendall Lamar ntabwo bari mu bihe byabo ijana ku ijana.

Mu bagore APR yigaranzuye REG

Ku ruhande rw’amakipe y’abagore, ikipe ya APR Basketball Club yatsinze REG Basketball Club mu mukino wa kabiri wa playoffs za nyuma ku manota 65 kuri 58. Ibi bisobanuye ko haba mu bagabo haba no mu bagore amakipe arimo guhatana amaze gutsinda umukino umwe. Mu bagabo Patriotes Basketball Club yari yatsinze REG Basketball Club amanota 75kuri 70 mu mukino wa mbere na ho mu bagore REG Basketball Club yari yatsinze APR Basketball Club amanota 60 kuri 57.

Kuri iki cyumweru tariki 11 Nzeri 2022 hategerejwe umukino wa gatatu. Guhera i saa kumi n’ebyiri zumugoroba mu bagore APR Basketball Club irongera ihure na REG Basketball na ho guhera i saa mbiri z’ijoro mu kiciro cy’amakipe y’abagabo REG Basketball Club ikaza kongera gucakirana na Patriotes Basketball Club.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *