Tuesday, April 23
Shadow

Ubukwe bwa Lilian Thuram bwateje urusaku

Umukinnyi ukomeye mu bakanyujijeho wanakiniye ikipe y’igihugu yu Bufaransa y’umupira w’amaguru Lilian Thuram ku itariki ya 23 Kanama 2022 yasezeranye n’umugore we Kareen Guiock ariko ubukwe bwabo bubangamira umudendezo w’abatuye hafi y’aho bwabereye.

Ubwo bukwe bwabaye ibirori by’akaraboneka ariko bigeze mu masaa saba z’ijoro harashwe indimi z’umuriro mu kirere feux d’artifice cyangwa fireworks bibangamira abantu batuye muri ako gace ka Fontainebleau ubwo bukwe bwabereyemo kuko urusaku rw’iyo miriro yaraswaga rwababujije gusinzira.

Amakosa yakozwe ni uko izo ndimi z’umuriro zarashwe mu masaha akuze kandi uruhushya rwari rwatanzwe rwavugaga ko ibirori bitagombaga kurenza i saa tanu n’igice z’ijoro. Nyuma y’icyo gikorwa cyabangamiye abaturage, Meya wa Fontainebleau yamaganye ibyabaye muri ubu bukwe bwa Lilian Thuram. Ati “Buri wese agomba gukurikiza amategeko, yaba Lilian Thuram cyangwa undi uwo ari we wese. Isaha ntarengwa igomba kubahirizwa kuko n’utubari tugira isaha tugomba gufungira.”

Umuyobozi w’ikigo ubu bukwe bwabereyemo yiseguye asaba imbabazi abantu bose babangamiwe n’urusaku bakananirwa gusinzira avuga ko amasaha yarenze mu buryo butunguranye kandi ngo impamvu abaturage bo hafi aho batabimenyeshejwe ari uko nyirubwite Lilian Thuram yari yasabye ko ubukwe bwe bugirwa ibanga.

Lilian Thuram na Kareen Guiock bamenyanye mu mwaka wa 2015. Impamvu bahisemo gukorera ubukwe mu mujyi wa Fontainebleau ni uko ariho uyu myugariro wabaye ikirangirire yatangiriye gukina nk’uwabigize umwuga.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *