Tuesday, September 10
Shadow

Inkuru y’akababaro: Théophile MINANI wamamaye muri Volleyball yitabye Imana

Ku wa mbere ku itariki ya 8 Mutarama 2024 uwahoze uri umukinnyi ukomeye wa Volleyball mu Rwanda Théophile Minani yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire.

Ni inkuru y’incamugongo ku bantu bamumenye nk’umukinnyi mwiza mu makipe anyuranye yakiniye. Minani yamenyekanye cyane ubwo yakinaga mu ikipe y’Urwunge rw’Amashuri rw’i Butare guhera mu mwaka wa 1987. Yari umwe mu bakinnyi iyi kipe yari yubakiyeho kuko yayifashije gutwara ibikombe mu marushanwa atandukanye. Minani ni umwe mu bakinnyi bakiniye ikipe ya Rayon Sport Volleyball Club yabayeho mu myaka ya za 90 ariko itaramaze igihe. Mbere gato ya jenoside yakorewe abatutsi, Théophile Minani yakiniraga ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda i Butare aho yigaga mu Ishami ry’Amategeko. Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, Minani yakiniye ikipe ya Kigali Volleyball Club (KVC) ari na yo yakomeje kubamo kugeza ubwo yahagarikaga gukina volleyball.

Théophile Minani yakiniye kandi ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball igihe kirekire. Yari umukinnyi w’intangarugero aho yanyuze hose. Yafatwaga nk’umukinnyi wuzuye kuko yari afite ubuhanga mu ngeri zitandukanye nko gushota imipira miremire, gukora reception, block na défense. Ubwo yakiniraga Urwunge rw’Amashuri rw’i Butare hari n’igihe yitabazwaga nk’umupasseur.

Nyakwigendera yari urugero rwiza rw’umukinnyi utanga ibirori bya volleyball mu kibuga (spectacle et élégance). Yakinanaga ishyaka kandi agahora yishimye. Ikindi yari azwiho ni ukugira urugwiro n’umutima mwiza haba mu kibuga no hanze y’ikibuga.

Théophile Minani atabarutse yari atuye i Nyagasambu mu karere ka Rwamagana. Asize umugore n’abana. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Amwe mu mafoto agaragaramo nyakwigendera Théophile MINANI:

Theophile Minani muri GSO VC ni uwa mbere mu basutamye uhereye iburyo
Ubwo yakiniraga UNR Butare. Ni uwa mbere uturutse ibumoso.
Muri Kigali Volleyball Club. Ni uwambaye nimero 12
Yishimira igikombe
Mu ikipe y’igihugu ya Volleyball. Yambaye nimero 2

 

Jean Claude MUNYANDINDA

Mukerarugendo.rw

2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *