Saturday, April 27
Shadow

BAL 2024: FUS Rabat yarangije ku mwanya wa mbere mu itsinda rya Kalahari

Ikipe ya Faith Union Sports (FUS) Rabat yo muri Maroke yaje ku isonga mu itsinda rya Kalahari (Kalahari Conference) mu irushanwa rya Basketball Africa League ry’uyu mwaka.

Muri iyi mikino yaberaga muri Sunbet Arena mu mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo, FUS Rabat yatahanye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 84 kuri 75 mu mukino usoza wabaye ku cyumweru tariki 17 Werurwe 2024.

Uyu wari umukino wa 3 FUS yari itsinze nyuma yo gutsinda umukino umwe wayihuje na Petro de Luanda yo muri Angola ndetse n’umukino ubanza wari warayihuje na Cape Town Tigers. Ku mwanya wa kabiri haje Patro de Luanda yatsinze imikino ibiri itsindwa indi ibiri naho Cape Town Tigers iza ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsinda umukino umwe igatsindwa imikino 3.

Muri iri tsinda, amakipe ane ni yo yari yaserutse ariko ikipe ya Dynamo Basketball Club yo mu Burundi yakuwe mu irushanwa nyuma yo kwanga gukinana imyenda yanditseho “Visit Rwanda” umwe mu baterankunga ba Basketball Africa League. Dynamo yavanywe mu irushanwa imaze gutsinda umukino umwe wayihuje na Cape Town Tigers amanota 86 kuri 73.

FUS Rabat na Petro de Luanda zahise zibona itike yo kuzakina imikino ya kamarampaka (playoffs) izabera mu Rwanda muri Gicurasi 2024 na ho Cape Town Tigers yo ikazategereza uko imikino yo mu matsinda ya Nili na Sahara izagenda kugira ngo irebe niba yabona amahirwe yo kuzamuka nk’imwe mu makipe ya gatatu meza (best loser).

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *