Thursday, December 5
Shadow

Simba SC yamaze gutandukan n’umutoza wayo Robertinho

Ibitego 5 bya YANGA Africans kuri 1 cya Simba SC nibyo bitumye Roberto Oliveira Gonçalves atandukana n’ikipe ya Simba SC.

Umutoza Robertinho nyuma yo kuva gutoza muri shampiyona yo muri Uganda yitwaye neza agahesha ikipe ya Vipers SC kujya mu matsinda ya CAF Champions League yahise yerekeza muri shampiyona ya Tanzania mu ikipe ya Simba Sports Club.

Uyu mugabo ukomoka muri Brazil umaze kumenyekana cyane hano mukarere doreko yanatoje mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports ayifasha kwitwara neza mu matsinda ya CAF Confederation Cup ikaza kugarukira muri ¼ muri aya marushanwa.

Nyuma yo kunyagirwa na mukeba ku cyumweru, uyu mugabo ahise ashimirwa n’ikipe ya Simba ajyana n’umutoza w’Umunyarwanda Corneille Hategekimana wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi.

Egide NIRINGIYIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *