Saturday, May 11
Shadow

Urukundo rwongeye gukeba hagati ya Neymar na Bruna Biancardi

Nyuma y’igihe kitari gito urukundo hagati y’umukinnyi w’ikirangirire mu mupira w’amaguru Da Silva Santos Junior uzwi nka Neymar na Bruna Biancardi rwarakonje, ubu noneho rwongeye kugurumana.

Mu gihe aba bombi bari baramaze gutandukana, umunsi mukuru w’amavuko wa Neymar yizihiza ku itariki ya 5 Gashyantare yongeye kuba imbarutso yo kongera kugaragaza ko urukundo rw’aba bantu b’ibyamamare bakomoka muri Brezil rwongeye kuzanzamuka.

Neymar na Bruna Biancardi basubiye mu munyenga w’urukundo

Bruna Biancardi yahamije ko yongeye gusubirana n’umukunzi we Neymar abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho akurikirwa n’abantu miliyoni 2 nibihumbi 200. Yanditse ati “Isabukuru nziza mwiza wanjye, byose nabikubwiye ariko ndagira ngo mbihamirize na hano kuri uru rubuga.”

Jessica Turini wavugwagaho gukundana na Neymar mu minsi ishize

Hari amakuru yari amaze iminsi ahwiwhwiswa ko Neymar yaba asigaye akundana n’umunyamideri Jessica Turini na we w’Umunyabrezilikazi ariko amagambo ya Bruna Biancardi yahamije ko urukundo rwe na Neymar rwongeye gushibuka.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *