Sunday, May 19
Shadow

BAL 2024: Amakipe 12 mu yagomba gukina Elite 16 yamaze kumenyekana

Mu irushanwa rya Basketball Africa League 2024, urugendo rwerekeza mu kiciro kibanziriza amatsinda (conferences) rurakomeje. Ku makipe agomba guseruka muri icyo kiciro cya Elite 16, cumi n’abiri yamaze kumenyekana.

Ku ikubitiro hari amakipe 6 yatambukijwe atagombye kunyura mu majonjora y’ibanze kuko yitwaye neza mu irushanwa rya BAL ry’umwaka wa 2023. Ayo ni Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo, Ferroviario da Beira yo muri Mozambike na City Oilers yo muri Uganda. Aya makipe uko ari atatu aherereye mu kerekezo k’i Burasirazuba.  Kuri aya makipe atatu hiyongeraho andi atatu abarizwa mu kerekezo k’i Burengerazuba ari yo ABC Fighters yo muri Kote Divuwari, Stade Malien yo muri Mali na Seydou Legacy Athletic Club yo muri Guineya.

Usibye aya makipe 6 yasonewe amajonjora y’ibanze, hari andi makipe 5 yakatishije itike ya Elite 16 mu matsinda yayo, ari yo Al Ahly Benghazi yo muri Libiya, FUS Rabat yo muri Maroke, Bangui Sporting Club yo muri Repubulika ya Santarafurika, Forces Armées et Police yo muri Kameruni na Club Omnisport de la Police Nationale yo muri Madagasikari. Ikipe ya 12 ni NBA Academy Africa yahawe itike mu rwego rw’ubutumire nk’uko byagenze muri BAL ya 2023 ariko ikaba itemerewe kurenga intera ya Elite 16 kabone n’ubwo yatsinda.

Amakipe 4 asiganye mu yagomba guseruka muri Elite 16 azamenyekana nyuma y’imikino y’amajonjora mu matsinda abiri ari yo itsinda C rizakinira i Dar es Salaam muri Tanzaniya ndetse n’itsinda D rizahurira i Gaborone muri Botswana. Muri aya matsinda hazazamukira amakipe abiri ni ukuvuga ikipe ya mbere muri C n’iya mbere muri D, hanyuma hakaziyongeraho andi makipe abiri azitabira Elite 16 mu rwego rw’ubutumire (wild card).

Muri Elite 16, amakipe 8 yo mu kerekezo k’i Burasirazuba azakinira i Johannesburg muri Afurika y’Epfo na ho andi 8 yo mu kerekezo k’i Burengerazuba akazahurira Abidjan muri Kote Divuwari. Muri buri kerekezo hazazamuka amakipe 3 bityo yose hamwe akazaba ari amakipe 6 aziyunga ku yandi 6 yabonye itike yihuse yo gutangirira ku ntera y’amatsinda ya Conferences. Ayo makipe 6 y’intyoza ni Al Ahly yo mu Misiri, Petro de Luanda yo muri Angola, US Monastir yo muri Tuniziya, APR Basketball Club yo mu Rwanda, AS Douanes yo muri Senegali n’ikipe izatwara igikombe cya shampiyona ya basketball muri Nijeriya.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *