Thursday, October 10
Shadow

Siporo 10 zikunzwe cyane kurusha izindi mu isi

Siporo ni uburyo bwo kwidagadura bumaze imyaka isaga 3.000 bubayeho. Mu Bugereki bwa kera, ni ho hatangiriye amarushanwa ya mbere y’imikino ngororamubiri agahuruza abakinnyi n’abafana. Uko ibihe byagiye biha ibindi  hagiye haduka izindi siporo nshya kandi zigakundwa , ku buryo byakunze gukurura impaka hibazwa siporo zikunzwe kurusha izindi mu bihugu cyangwa uduce runaka. Tugiye kwifashisha ibinyamakuru the World Atlas, the Sporting na Real Buzz tubagezeho urutonde rw’uko siporo 10 za mbere zikurikirana mu gukundwa cyane kurusha izindi mu isi.

  1. Football (Soccer)                                                                                                                      Umupira w’amaguru bakunze kwita “Soccer”   ni umwe mu mikino ikunzwe cyane  ku isi, ufite abafana barenga miliyari 3, 5.

Hashize imyaka irenga 3000 football itangiye ubwo wakinwaga bwa mbere na n’aba Aztecs bo muri Mexique. Bayitaga Tchatali, icyo gihe bakinaga ibuye ribumbabumbye nk’umupira. Mu kinyejana cya 2 n’icya 3, umupira w’amaguru wiswe Cuju wakinwaga mu Bushinwa. Wabaga ari umupira ukoze mu ruhu rutsindagiyemo amababa. Mu Bugereki na Roma ya kera, naho football yarakinwaga, ariko, ntabwo yari yemerewe gukinirwa muri Panhellenic cyangwa Amphitheater ahaberaga indi mikino.

Uko ibihe byagiye bisimburana, football yagiye ivugururwa kugeza ibaye  nk’uko tuyibona ubu,  ikwirakwira no mu bindi bice by’isi cyane cyane mu Burayi .

Muri iki gihe, abafana babarirwa muri za miriyoni bamara umwanya munini ku bibuga cyangwa imbere ya za televiziyo bareba uko abahanga baconga ruhago.

  1. Cricket

Ku mwanya wa kabiri muri siporo zikunzwe cyane kurusha izindi mu isi haza Cricket ifite abafana miliyari 2.5 na Miliyoni 30 z’Abakinnyi bazwi. Ni siporo ishimisha benshi yatangiye gukinwa guhera mu kinyejana cya 13 ubwo yakinwaga hirya no hino mu Bwongereza. Cricket ni siporo ikunzwe cyane henshi ku isi, cyane cyane muri Aziya y’epfo, aho yamenyekanye cyane nk’umukino  watangijwe n’ Abongereza mu gihe bakoronizaga Ubuhinde. Ni umukino uzwi cyane kandi muri Pakisitani, Sri Lanka, Bangladesh n’ahandi.

Mu mpamvu zatumye Cricket ikundwa cyane harimo ko ari umukino w’ imbaraga zidasanzwe, aho bisaba abakinnyi kwiruka ikibuga bazungurukana umupira ku muvuduko uhambaye. Ni umukino kandi usaba abakinnyi gutekereza vuba no gufata ibyemezo byihuse kugirango babashe gutsinda.

  1. Hockey

Hockey ni siporo isaba kunyaruka, yuzuye ibikorwa bisaba amayeri menshi no kudahusha intego, ari naho uburyohe bwawo mu gushimisha abafana babarirwa muri miliyari 2 bushingiye.

Uyu mukino ufite inkomoko mu Bwongereza aho watangiye gukinwa mu kinyejana cya 18. Nyuma y’igihe, wagiye uhabwa imiterere itandukanye bitewe n’uduce. Ingero zimwe zigaragara ni nka roller hockey (ukinirwa ku byatsi), street hockey (ukinirwa kuri kaburimbo cyangwa beto), hamwe na roller hockey (ukinwa hifashishijwe amaguru y’amakorano).

Hari kandi ice hockey (ikinirwa ku rubura) yatangiriye muri Kanada ihita ikwira vuba vuba mu bindi bice bitandukanye by’isi  nka Amerika, ibihugu bya Scandinaviya, n’ Uburayi bw’ iburasirazuba. Field hockey yo yamamaye muri Aziya yepfo, uri Amerika yepfo no mu bice by’ Uburayi bwo hagati.

N’ubwo iri mu mikino ikunzwe cyane ku isi, haracyari abantu bamwe batazi byinshi kuri Hockey. Niba uri umwe muri bo, ubu noneho ni igihe cyiza cyo gushaka amakuru menshi yerekeye uyu mukino. Ahari wakwivumburamo impano ukazaba umukinnyi w’igihangange wa Hockey cyangwa se ukibera umufana w’ibihe byose.

  1. Tennis

Tennis yamenyekanye cyane mu binyejana 2 bishize, aho yatangiye ikinwa n’abihayimana mu myaka ya za 600. Ni umwe mu mikino ikunzwe ku isi ikinwa n’abantu ku giti cyabo. Abafana ba Tennis ku isi barenga miliyari imwe.

Abantu b’ingeri zose bashobora gukora iyi siporo n’ubwo bisaba imyitozo myinshi kugirango uwubemo intyoza. Imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye tennis imenyekana cyane ni uko ari siporo idasaba ibikoresho bihenze cyane, icyo ukeneye gukina tennis asabwa ni racket n’umupira. Ibibuga rusange bya tennis biraboneka mu mijyi myinshi ku isi yose, bigatuma ababyifuza babona aho bakinira.

Indi mpamvu ituma tennis ikundwa cyane ni amarushanwa yayo azwi kandi akomeye. Kuva ku marushanwa ahambaye ku rwego rw’isi nka za Wimbledon, Rolland Garros na US Open kugeza kuri za shampiyona ziciriritse z’abakinnyi bo mu turere cyangwa mu mashuri, haba hari amahirwe atabarika ku bakinnyi b’ingeri zose yo kwigaragaza no guhanganisha impano zabo.

  1. Volleyball

Volley Ball ni umukino ukomoka muri Amerika watangijwe n’umwarimu wa Siporo i Holyoke, muri Massachusetts, mu Kuboza 1895. Abantu barenga miliyoni 800 bakina volley mu bice bitandukanye byisi, naho miliyoni 37 z’abakinnyi babigize umwuga. Abafana ba volley ball babarirwa muri miliyoni zirenga 900 ku isi.

Abantu benshi bakunda volleyball kuko, usibye kuba ari siporo isaba imbaraga bigatuma uyikora ahorana ubuzima bwiza ; inateza imbere ubusabane hagati y’abakinnyi ubwabo ndetse n’abafana babo.

Uzasanga volleyball ikinirwa ku mucanga w’inkombe muri Burezile, muri za gymnase mu Bwongereza, n’ahandi henshi mu isi yose ku bibuga bitwikiriye n’ibidatwikiriye.

  1. Ping Pong

Umukino wa tennis yo ku meza (uzwi kandi nka ping-pong) ni siporo bakinisha racket. Ikomoka kuri tennis ariko bitandukanijwe n’ubuso bw’aho bakinira. Ping pong ikinirwa hejuru y’ameza abantu basa n’abahagaze hamwe aho kuba ikibuga abakinnyi birukankaho. Tennis yo ku meza ni imwe mu mikino izwi cyane, ifite umubare munini w’abakurikira ku isi babarirwa muri miliyoni 850. Ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru muri shampiyona y’isi, imikino Olempike n’amarushanwa yo muri Aziya ni bimwe mu bikurura miliyoni z’abakunzi ba tennis yo ku meza.

Ibindi bituma tennis yo kumeza ikundwa cyane ni amategeko yoroshye hamwe no kuba ari umukino utagoye kwiga. Umuntu wese ashobora gufata paddle hanyuma agatangira gukina, atitaye ku myaka cyangwa imbaraga z’umubiri. Yaba ari umukinnyi wabigize umwuga cyangwa uwikinira byo kwishimisha hamwe n’inshuti, tennis ya ku meza ni siporo umuntu wese ashobora kwishimira.

  1. Basketball

Mu Kuboza 1891, James Naismith, umwarimu wari ufite ubwenegihugu bwa Kanada na Amerika, wigishaga ibijyanye n’ingororamubiri i Springfield, muri Massachusetts, yashakishije uburyo isomo rye rya siporo ritahagarara mu bihe by’imvura y’amahindu yagwaga umusubirizo. Yahise ahimba umukino mushya aho abakinnyi bahanahanaga umupira bakagerageza gutsinda amanota bawujugunya mu gatebo kamanitse ku rukuta. Babanje gukoresha agatebo gafite indiba, bivuze ko umupira bagombaga kuwuvanishamo intoki buri uko batsinze. Ibi byahise bigaragara ko bituma batakaza umwanya, nuko Naismith akuramo indiba y’ agatebo kugirango umupira ujye uhita uhasohokera uko inota ryinjiye. Basketball ni siporo isaba imbaraga kandi ikundwa n’abantu b’ingeri zose, abakuru n’abato, bituma iza ku mwanya wa karindwi muri siporo zikunzwe cyane kurusha izindi mu isi n’abafana barenga miliyoni 800.

Hari impamvu nyinshi zituma basketball ikundwa n’abantu benshi. Icyambere, ni umukino udasaba ibikoresho byinshi. Icyo umukinnyi aba akeneye ni umupira n’amazamu aziritseho agatebo ko kuwujugunyamo amanota akaba arinjiye. Icya kabiri, umukino ubwawo uroroshye kuwiga n’ubwo bisaba umuhate wisumbuyeho n’imyitozo ihoraho kugirango umukinnyi agere ku rwego rwo hejuru. Ikindi, basketball ni uburyo bwiza bwo  gusabanisha inshuti n’imiryango. Bamwe mu bakinnyi babaye ibyamamare ku isi muri Basketball twavuga nka nka Michael Jordan, Lebron James, Larry Bird, Magic Johnson, Yao Ming, Kobe Bryant n’abandi.

  1. Baseball

Baseball ni umukino wo gukubita agapira ikibando bita « bat » ukinwa hagati yamakipe abiri y’abakinnyi icyenda icyenda bagenda basimburana.  Biragoye kumenya neza amava n’amavuko y’umukino wa baseball gusa uyu munsi urakunzwe cyane cyane muri Amerika y’Amajyaruguru, mu Bwongereza muri Irlande, mu Buyapani n’ahandi. Abakunzi b’umukino wa Baseball hirya ni hino ku isi babarirwa muri miliyoni zirenga 500.

Umuhanga mu mateka w’ Umunyamerika witwa David Block avuga ko hari ibimenyetso byavumbuwe bigaragaza ko umukino wa baseball watangiriye mu Bwongereza. Block yagaragaje ko umukino wa mbere Base Ball wafashwe amashusho wabereye i Surrey mu 1749, aho wari witabiriwe n’igikomangoma cya Wales nk’umukinnyi. Bivugwa ko umukino wa Baseball wagejejwe muri Kanada n’abimukira b’Abongereza.

 

  1. Rugby

Rugby ni siporo ishimishije ariko kandi isaba imbaraga, umuvuduko, gukorera hamwe n’umuhate bihebuje. Muri rusange, rugby ni ihuriro ry’imikino myinshi itandukanye harimo soccer na American football. Yatangiye gukinwa mu gice cya mbere cy’ikinyejana cya 19. Ni umukino ukinwa hagati y’amakipe abiri y’abakinnyi 15 buri imwe, bakoresha umupira ufite ishusho y’igi ku kibuga cya mpandenye.

Abafana ba rugby ku isi yose babarirwa muri miliyoni zirenga 475. Ifite abayikurikira benshi muri Amerika ya Ruguru, Ositaraliya na Nouvelle-Zélande. Mu byukuri, ni wo mukino wa mbere ukunzwe cyane muri Nouvelle-Zélande.

  1. Golf

Golf ni umukino aho abakinnyi basabwa gukubita agapira bakagenda bakaboneza mu rukurikirane rw’imyobo iba icukuye mu kibuga kizwi nka golf course. Golf ni umwe mu mikino izwi cyane ku isi kandi ikunzwe  aho bivugwa ko  abantu miliyoni 60 ku isi bitabira gukora iyi siporo bagakurikirwa n’ abafana barenga miliyoni 450.

Inkomoko y’umukino wa Golf ntivugwaho rumwe ariko uburyo ikinwamo muri iki gihe bwamenyekanye muri Scotland mu kinyejana cya 15. Bamwe mu bahanga mu by’amateka bakurikirana siporo bemeza ko ari umukino wa kera w’Abaroma wahuzwaga n’imigenzo yabo ya gipagani, aho abakinnyi bakoreshaga inkoni yigondoye bakayikubita agapira gakoze mu ruhu. Uwo mukino waje gukwira mu Burayi mu gihe Abanyaroma bari barigaruriye igice kinini cy’umugabane, mu kinyejana cya mbere mbere ya Yesu, kugeza ubwo waje kwamamara ku isi yose nk’uko bimeze none.

Jean Bosco MUNYANDINDA

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *