Sunday, April 28
Shadow

Yataye abana be mu modoka nyuma yo gukora impanuka

Mu gace ka Assérac mu Burengerazuba bw’u Bufaransa umugabo w’imyaka 44 y’amavuko yakoze impanuka ahita atoroka asiga abana be babiri yari atwaye.

Iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije uyu mugabo yagenderagaho. Nyuma yo gukora impanuka imodoka ikibirindura, uwari uyitwaye yahisemo kuyabangira ingata. Abashinzwe ubutabazi ni bo baje basanga abana babiri bakiri mu modoka bakomeretse byoroheje bajyanwa kwitwabwaho mu bitaro bya Saint Nazaire. Inzego z’umutekano zatangiye gushakisha uwakoze impanuka zimusanga iwe mu rugo nyuma y’amasaha atatu. Yahise atabwa muri yombi aregwa gukomeretsa atabigambiriye no gutererana umuntu uri mu kaga. Ikiyongera kuri ibi ni uko imodoka yari itwaye nta bwishingizi yari ifite kandi nta bwo yari yarakorewe ubugenzuzi (inspection technique).

Urukiko rwihutiye kumuburanisha akatirwa gufungwa amezi 12. Kuri iki gihano hiyongeraho icyo kwamburwa uruhushya rwo gutwara imodoka mu gihe cy’amezi 8.

Mark MUKAMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *