Thursday, May 2
Shadow

CAN 2023: Kote Divuwari yatangiye nabi birangira itwaye igikombe

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024, ikipe y’igihugu ya Kote Divuwari yegukanye igikombe cya 34 k’ibihugu mu mupira w’amaguru CAN 2023.

Ibi yabigezeho  nyuma yo gutsinda Nijeriya ku mukino wa nyuma ibitego 2 kuri 1. Nijeriya nyamara ni yo yari yabanje igitego ariko ‘Inzovu’ za Kote Divuwari ntizacitse intege. Kote Divuwari yishyuye icyo gitego ndetse iza kongeramo icya kabiri k’intsinzi mu minota ya nyuma y’umukino.

Kote Divuwari n’ubwo yegukanye iri kamba rya CAN ntabwo yari yatangiye neza kuko mu mikino yo mu matsinda iyi kipe yari yabonye amanota 3 gusa ku icyenda, iza kugira amahirwe yo kuzamuka nk’imwe mu makipe ya gatatu yatsinzwe bidakabije. Ibi byiyongeraho ko yari yanyagiwe mu buryo budasubirwaho n’ikipe y’igihugu ya Guineé Equatoriale yari yabatsinze ibitego 4 ku busa.

Nijeriya yatsindiwe ku mukino wa nyuma

Ikipe ya Afurika y’Epfo ni yo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuri za penaliti kuko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye baguye miswi banganya ubusa ku busa.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *