Ku wa gatanu ku itariki ya 2 Nzeri 2022 mu Kinigi mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru habaye umuhango wo kwita izina ingagi ku nshuro ya 18.
Abana 20 bavutse mu mezi 12 ashize ni bo bahawe amazina. Muri ibyo birori umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente. Aya ni amazina yahawe ingagi muri uwo muhango ndetse n’abayatanze:
– Prince Charles yise ‘Ubwuzuzanye’ ingagi yo mu muryango Muhoza
– Mukansanga Salima yise ‘Kwibohora’ ingagi yo mu muryango Igisha
– Stewart Maginnis yise ‘Nyirindekwe’ ingagi yo mu muryango Musilikali
– Naomi Schiff yise ‘Imbaduko’ ingagi yo mu muryango Kureba
– Sir Ian Clark Wood yise ‘Ubusugire’ ingagi yo mu muryango Pablo
– Itzhak Fisher yise ‘Intare’ ingagi yo mu muryango Hirwa
– Dr Cindy Descalzi Pereira yise ‘Ubwitange’ ingagi yo mu muryango Ntambara
– Thomas Milz yise ‘Ruragendwa’ ingagi yo mu muryango Noheri
– Umuhanzi Youssou N’Dour yise ‘Ihuriro’ ingagi yo mu muryango Amahoro
– Juan Pablo Sorin yise ‘Ikuzo’ ingagi yo mu muryango Noheri
– Kaddu Kiwe Sebunya yise ‘Indatezuka’ ingagi yo mu muryango Mutobo
– Louise Mushikiwabo yise ‘Turikumwe’ ingagi yo mu muryango Ntambara
– Dr Evan Antin yise ‘Igicumbi’ ingagi yo mu muryango Susa
– Neri Bukspan yise ‘Indangagaciro’ Ingagi yo mu muryango Musilikali
– Laurene Powell Jobs yise ‘Muganga Mwiza’ ingagi yo mu muryango Susa
– Dr Frank Ian Luntz yise ‘Baho’ ingagi yo mu muryango Susa
– Uzo Aduba yise ‘Imararungu’
– Gilberto Silva yise ‘Impanda’ ingagi yo mu muryango wa Susa
– Moses Turahirwa yise ‘Kwanda’ ingagi
– Didier Drogba yise ‘Ishami’
– Sauti Sol bise umuryango mushya w’ingagi ‘Kwisanga’
Mary IRIBAGIZA