Saturday, December 14
Shadow

Yannick Noah asanga kugira abagore benshi ari byo bikwiye

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru Yannick Noah wakanyujijeho mu mukino wa tennis akaba ari n’umuririmbyi w’icyamamare, yatangaje ko ibyiza ariko umuntu yakwibera wenyine ntashake cyangwa yaba anashatse akagira abagore benshi.

Uyu mugabo w’imyaka 62 utajya uhisha ibyerekeranye n’ubuzima bwe bwite yavuze ko ibanga ari icyo yibagiwe kandi ko atajya atinya ko abantu bamenya amakuru ye arebana n’urukundo.

Noah yavuze ko aterwa ishema no kuba yarashatse abagore barenze umwe n’ubwo atahiriwe n’urushako akaba yaratandukanye na bo bose uko ari batatu. Yannick Noah ati “Niba ugiye gushaka, byaba byiza ushatse abagore benshi bitaba ibyo ukabyihorera ukibera ingaragu kuko ibyo byombi ari byo bitanga amahoro kurusha gushaka umugore umwe rukumbi”.

Yannick Noah yasobanuye ko atajya yicuza kuba yaratandukanye n’abagore bose yari yarashakanye na bo ngo kuko byose byaterwaga n’amakosa yabo.

Yannick Noah na Cecilia Rodhe

Umugore yashatse bwa mbere ni Cécilia Rodhe bambikanye impeta mu mwaka wa 1984 babyarana abana babiri ari bo Joakim Noah na Yéléna Noah. Yannick Noah na Cécilia Rodhe baje gutandukana Noah arongora umunyamideli w’Umwongerezakazi witwa Heather Stewart Whyte mu mwaka wa 1995. Uyu na we babyaranye abana babiri ari bo Eleejah Noah na Jenaye Noah baza gutandukana ashakana na Isabelle Camus muri 2003 ariko na we baje gutandukana mu mwaka wa 2020 bafitanye umwana umwe witwa Joakukas Noah.

Heather Stewart Whyte na we baratandukanye

Yannick Noah asanga kwiberaho nk’ingaragu ari byo bimuha amahoro bityo akaba yumva ko bigoye kuba indahemuka ufite umugore umwe rukumbi.

Na Isabelle Camus bananiranywe bamaranye imyaka 17

Hari bamwe mu basesengura ibyo Noah avuga bakemeza ko ayo magambo ayaterwa no kwiha amahoro nyuma yo gutsindwa mu buzima bw’urushako; kuri bo, n’ubwo uyu mugabo w’icyamamare avuga ko ingo ze zose zasenyutse biturutse ku mafuti y’abahoze ari abagore be, ngo akwiye kwisuzuma akareba niba na we ubwe ari miseke igoroye.

Mary IRIBAGIZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *