Nyuma y’imyaka 20 kimaze gishinzwe, ikigo cya Nyarutarama Sports Trust Club giherereye i Nyarutarama gikomeje gutanga umusanzu mu guteza imbere siporo n’imyidagaduro binyuze mu bikorwa bitandukanye bihabera. Mukerarugendo yongeye kuhatemberera kugira ngo na yo ihatembereze abasomyi bacu.
Muri Nyarutarama Sports Trust Club habera imikino itandukanye ari yo Tennis, ingororangingo (gym), aerobics ikinwa iherekejwe na muzika, koga (swimming) na Tennis ikinirwa ku meza (table tennis /tennis de table). Hari kandi serivisi ya sauna na massage bifasha abantu gutandukana n’amavunane.
Umuyobozi wa Nyarutarama Sports Trust Club Patrick Rugema avuga ko mu gihe cya vuba bateganya kuzana indi mikino mishya mu rwego rwo kurushaho kongera amahitamo y’abasura iki kigo. Ati “Mu minsi iri mbere tuzatangiza imikino mishya ya Badminton na Yoga kugira ngo abatugana babone andi mahitamo y’imikino. Akarusho dufite ni uko muri iyi mikino yose ikinirwa hano tuba dufite abatoza bayo babihuguriwe”.
Usibye imikino inyuranye ikinirwa muri Nyarutarama Sports Trust Club, haba hari n’amafunguro meza ndetse n’ibyo kunywa by’amoko menshi. Hari akayaga gahuhera gaturuka mu mubande wa Nyarutarama kakanogera abantu bicaye mu busitani bwiza bumva muzika iyunguruye yo mu njyana z’umunezero; abifuza kuhasohokera nk’umuryango, abakundana, abizihiza iminsi mikuru cyangwa abashaka gukora inama bahabwa ikaze kandi ibiciro byaho birashimishije ugereranyije n’ibyiza uhasanga. Hari n’amacumbi meza ku bifuza kuhamara igihe runaka.
Ikigo k’imikino n’imyidagaduro Nyarutarama Sports Trust Club cyafunguye imiryango mu mwaka wa 2004 kigenda gitera imbere buhoro buhoro. Guhera mu mwaka wa 2011 iki kigo cyatangiye amavugurura agamije kugendana n’ibihe, bongera imbaraga mu kunoza ibikorwaremezo no gushaka ibikoresho bigezweho. Muri iki gihe iki kigo kimaze kuba ubukombe kiracyashikamye ku ntego yacyo yo gufasha abantu kugira ubuzima buzira umuze hifashishijwe siporo n’imyidagaduro.
Amafoto:
Jean Claude MUNYANDINDA