Saturday, April 27
Shadow

Nyarutarama Sports Trust Club, igisubizo ku bifuza gukina, kuruhuka no kwidagadura

Nyuma y’imyaka 20 kimaze gishinzwe, ikigo cya Nyarutarama Sports Trust Club giherereye i Nyarutarama gikomeje gutanga umusanzu mu guteza imbere siporo n’imyidagaduro binyuze mu bikorwa bitandukanye bihabera. Mukerarugendo yongeye kuhatemberera kugira ngo na yo ihatembereze abasomyi bacu.

Muri Nyarutarama Sports Trust Club habera imikino itandukanye ari yo Tennis, ingororangingo (gym), aerobics ikinwa iherekejwe na muzika, koga (swimming) na Tennis ikinirwa ku meza (table tennis /tennis de table). Hari kandi serivisi ya sauna na massage bifasha abantu gutandukana n’amavunane.

Umuyobozi wa Nyarutarama Sports Trust Club Patrick Rugema avuga ko mu gihe cya vuba bateganya kuzana indi mikino mishya mu rwego rwo kurushaho kongera amahitamo y’abasura iki kigo. Ati “Mu minsi iri mbere tuzatangiza imikino mishya ya Badminton na Yoga kugira ngo abatugana babone andi mahitamo y’imikino. Akarusho dufite ni uko muri iyi mikino yose ikinirwa hano tuba dufite abatoza bayo babihuguriwe”.

Umuyobozi wa Nyarutarama Sports Trust Club Patrick Rugema

Usibye imikino inyuranye ikinirwa muri Nyarutarama Sports Trust Club, haba hari n’amafunguro meza ndetse n’ibyo kunywa by’amoko menshi. Hari akayaga gahuhera gaturuka mu mubande wa Nyarutarama kakanogera abantu bicaye mu busitani bwiza bumva muzika iyunguruye yo mu njyana z’umunezero; abifuza kuhasohokera nk’umuryango, abakundana, abizihiza iminsi mikuru cyangwa abashaka gukora inama bahabwa ikaze kandi ibiciro byaho birashimishije ugereranyije n’ibyiza uhasanga. Hari n’amacumbi meza ku bifuza kuhamara igihe runaka.

Ikigo k’imikino n’imyidagaduro Nyarutarama Sports Trust Club cyafunguye imiryango mu mwaka wa 2004 kigenda gitera imbere buhoro buhoro. Guhera mu mwaka wa 2011 iki kigo cyatangiye amavugurura agamije kugendana n’ibihe, bongera imbaraga mu kunoza ibikorwaremezo no gushaka ibikoresho bigezweho. Muri iki gihe iki kigo kimaze kuba ubukombe kiracyashikamye ku ntego yacyo yo gufasha abantu kugira ubuzima buzira umuze hifashishijwe siporo n’imyidagaduro.

Amafoto:

Hari ibikoresho bigezweho byifashishwa muri gym

Abakinnyi b’ikipe y’APR Women VC ni ho bakorera gym.
Albertine Uwiringiyimana ni umwe muri bo

Hari piscine nziza

Ahantu ho kumvira akayaga no kotera akazuba hafi ya piscine
Hari ibibuga bya tennis
Hamwe mu hantu abantu bicara bafata ifunguro n’icyo kunywa
Muri iyi nyubako na ho abantu bicaramo barimo kwiyakira
Ubusitani buhora butoshye
Abana na bo bashyizwe igorora

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *