Wednesday, May 1
Shadow

Chuck Norris: Tumenye amahame 10 y’ingenzi uyu mukinnyi wa filimi agenderaho

Umukinnyi wigihangange wa filimi Chuck Norris yamamaye cyane mu gukina filimi zimirwano. Uyu musaza wUmunyamerika wimyaka 83 azwi cyane muri filimi zakunzwe ku isi yose nka Portés Disparus (Missing in Action), La Fureur du Dragon (the Way of the Dragon) n’izindi. Aya ni amahame 10 Chuck Norris agenderaho mu buzima bwe nk’umukinnyi ndetse no mu buzima busanzwe nk’umuntu:

1.Nzatanga imbaraga zange zose kugira ngo ntere imbere.

2.Nzibagirwa amakosa yakozwe mu bihe byashize kugira ngo nite ku hazaza, ni bwo nzagera kuri byinshi.

3.Nzihatira kugira urukundo, umunezero n’ubudahemuka mu muryango wange.

4.Nzaharanira gukora ibifitiye akamaro abantu bose kandi nzagerageza kubaha agaciro.

5.Mu gihe nzaba nta kintu kiza mfite cyo kuvuga ku bandi, nzahitamo kwicecekera.

6.Nzashimishwa n’ibyiza abandi bazaba bagezeho kuko nange nzaba ndi hafi kugera ku byiza byange.

7.Nzahora niteguye gutega amatwi ibitekerezo by’abandi.

8.Nzubaha abanyobora igihe cyose.

9.Nzahora nubaha Imana yange, igihugu cyange, umuryango wange n’inshuti zange.

10.Mu buzima bwange nzahora mfite intego ngomba kugeraho, kuko bizafasha umuryango wange, igihugu cyange nange ubwange.

Mark MUKAMA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *