Monday, May 6
Shadow

Amatora ya FERWACY: Ejo hazaza ntihagaragara neza

Nyuma y’uko komisiyo y’amatora mu Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda FERWACY yongeye gutangaza abakandida bazahatana mu matora yo kuzuza inzego, bamwe mu bakurikiranira hafi uyu mukino bakomeje kwibaza ku kerekezo cy’uyu mukino.

Ku mwanya wa Perezida w’iri shyirahamwe haragaragara Samson Ndayishimiye akaba ari umukandida umwe rukumbi. Uyu mugabo aje aturuka mu ikipe ya Kigali Cycling Club. Azwi cyane mu mukino wo koga ari na ho hari abantu bashidikanya ku bushobozi bwe bwo gusubiza umukino w’amagare ku rwego yahoranye mu gihe yaramuka atowe.

Samson Ndayishimiye, umukandida umwe ku mwanya wa Perezida

No kuba hakomeje kugaragara umukandida umwe kuri uyu mwanya kandi na bwo akaboneka hamana ni ikindi kimenyetso cy’uko kuyobora ishyirahamwe riremereye nka FERWACY atari ikintu cyo kwisukirwa na buri wese. Mu minsi ishize uwitwa Ladisdas Ngendahimana usanzwe ari mu buyobozi bwa RALGA yashatse kwipima ngo yiyamamaze kuri uyu mwanya ariko abura ikipe n’imwe imushyigikira ngo ayihagararire kuko mu by’ukuri ibintu birebana na siporo y’amagare nta cyo yari abiziho. Bidateye kabiri yatangaje ko akuyemo ake karenge kubera impamvu ze bwite.

Thierry RWABUSAZA yangiwe kwiyamamaza none ubu barifuza umeze nka we batakimubonye

Ubwo habaga amatora ya manda ya kabiri yari iyobowe na Abdallah Murenzi, ku mwanya wa Perezidansi hari hiyamamaje abakandida babiri ari bo Murenzi nyirizina na Thierry Rwabusaza. Icyo gihe uyu Rwabusaza yahatiwe gukuramo kandidatire ye, hatinywa ko abanyamuryango bashoboraga kumutora agatungura Abdallah Murenzi wari usanzweho. Nyuma y’aho ibintu byakomeje kuzamba muri federasiyo kugeza ubwo umunyamabanga mukuru Benedigito Munyankindi atawe muri yombi kubera icyaha cy’uburiganya ndetse na Abdallah Murenzi wavugwaga muri icyo cyaha aregura. Iryo yegura rye ryakurikiwe n’indi nkundura yo kwegura ku buryo mu bari basanzwe muri Komite Nyobozi hasigayemo Visi Perezidante wa kabiri Liliane Kayirebwa n’abajyanama. N’ubwo amatora ateganyijwe ku itariki ya 5 Ugushyingo 2023 yitwa ayo kuzuza inzego, abakenewe ni bo benshi kurusha abasanzwemo. Iyo witegereje urutonde rw’abiyamamaza usanga bitazoroha kuzahura iyi siporo y’amagare yazambye cyane cyane nyuma yo kugenda kwa Aimable Bayingana wayigejeje ku rwego rushimishije ku ruhando mpuzamahanga.

Amahirwe iri shyirahamwe ryari rigiye kugira yari ay’uko Thierry Rwabusaza yari gutorerwa kuriyobora akifashisha ubumenyi yari amaze kuvoma mu gihe kirekire yamaze muri komite nyobozi. Ingaruka zo kuba yarahindiwe kure ngo adahangana na Abdallah Murenzi ni zo zirimo kugaragara ubu ngubu kuko birengagije umuntu usobanukiwe ibirebana na siporo y’amagare mu nyungu z’umuntu ku giti ke none ubu harifuzwa umukandida umeze nkawe akabura.

Mu gihe habura imyaka itageze kuri ibiri ngo u Rwanda rwakire Shampiyona y’Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare, hakenewe ko abahagarariye siporo mu Rwanda bava mu by’amarangamutima, iki gikorwa kigahabwa abasobanukiwe neza uko amarushanwa ategurwa n’uko akorwa bakava mu mikorere isa no gutomboza.

Amwe mu makosa yakozwe n’ubuyobozi bwa Komite Nyobozi ya Abdallah Murenzi ni ugushyamirana n’uruganda SKOL wari umuterankunga wa kabiri w’isiganwa Tour du Rwanda nyuma ya Minisiteri ya Siporo, kunaniza uwari Umuhuzabikorwa w’iri siganwa Umufaransa Olivier Grandjean, no kwishora mu bikorwa by’uburiganya no kunyereza umutungo ari na byo byabaye intandaro y’ifungwa ry’umunyamabanga mukuru.

Urutonde rw’agateganyo rw’abakandida

Ku gihe cy’ubuyobozi bwa Aimable Bayingana, muri aya mezi imyiteguro y’isiganwa Tour du Rwanda yabaga irimbanyije, hasigaye ibikorwa bya nyuma byo kwemeza inzira ndakuka iri siganwa rizanyuramo n’amakipe azaba yemerewe. Muri iki gihe ishyirahamwe FERWACY ririmo kurwana n’amatora yabaye agatereranzamba asubikwa bya hato na hato.

Hekenewe abagabo n’abagore bumva neza (understanding) uburemere bw’umukino wo gusiganwa ku magare, urwego u Rwanda rwari rumaze kugeraho mu minsi yashize, n’imitegurire y’amarushanwa yo ku rwego mpuzamahanga; muri make hakenewe abantu bazi icyo gukora ntabwo hakenewe abashakisha. Bitabaye ibyo, mu marushanwa akomeye azabera hano iwacu mu minsi iri imbere, u Rwanda rushobora kuzisanga ruhataye ibaba, haba mu musaruro no mu mitegurire,  kubera kwirengagiza ko ibintu bigomba gukorwa na ba nyirabyo.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *