Thursday, April 25
Shadow

Amavubi yitegura Bénin yatsinzwe na Ethiopiya

Kuri iki cyumweru tariki 19 Werurwe 2023 ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Ethiopiya yatsinze ikipe y’u Rwanda Amavubi mu mukino wa gicuti wo kwipima.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Adama Science and Technology muri Ethiopia, ikipe ya Ethiopiya yatsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa 84 w’umukino gitsinzwe na Kenean Markneh.

Amavubi y’u Rwanda arimo kwitegura umukino uzayahuza na Bénin ku wa gatatu tariki ya 22 Werurwe 2023 i Cotonou muri Bénin. Ni umukino w’umunsi wa gatatu mu itsinda rya 12 mu rugendo rwo gushakisha itike yo kuzajya mu gikombe cy’Afurika k’ibihugu kizakinirwa muri Kote Divuwari mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2024. Uyu mukino wa Bénin n’u Rwanda uzabera kuri Stade de l’Amitié mu mugi wa Cotonou guhera i saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha y’i Kigali.

Ethiopiya yatsinze u Rwanda 1-0

Muri iri tsinda rya 12 ikipe y’igihugu ya Senegali ni yo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 6 mu mikino ibiri. Iya kabiri ni Mozambique ifite amanota 4, u Rwanda rukaza ku mwanya wa gatatu n’inota 1. Ku mwanya wa kane ari na wo wa nyuma hari ikipe y’igihugu ya Bémin ifite zeru n’umwenda w’ibitego bitatu.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *