Thursday, April 18
Shadow

BAL 2023: Amakipe 4 azakina playoffs amaze kumenyekana

Mu irushanwa rya Basketball League, amakipe ane yo mu itsinda rya Sahara azakina imikino ya Kamarampaka yamaze kumenyekana.  

Impaka zacitse mu ijoro ryo ku wa kabiri ubwo habagaho gutungurana mu mikino ya nyuma yo mu itsinda rya Sahara mu irushanwa rya Basketball Africa League yaberaga mu nzu y’imikino ya Dakar Arena muri Senegali.

Usibye ikipe ya Kwara Falcons yo muri Nijeriya yari yaramaze gukuramo akayo karenge nyuma yo gutsindwa imikino yose uko ari itanu, andi makipe atanu asigaye yari agifite amahirwe yo gukatisha itike yo kwerekeza mu mikino ya kamarampaka izabera mu Rwanda.

Stade Malien yo muri Mali ni yo yabanje gutungurana mu mukino watangiye i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba itsinda ABC Fighters yo muri Kote Divuwari amanota 90 kuri 71. Iki kinyuranyo cy’amanota 19 cyafashije umutoza Kaba Kanté kwisanga ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange. Indi kipe yazanye amarere adasanzwe ni AS Douanes yo muri Senegali. Iyi kipe yakiniraga imbere y’abafana bayo nta gihunga yagize imbere y’igihangange US Monastir yo muri Tuniziya. Umukinnyi w’Umunyamerika Christopher Crawford w’AS Douanes yatinyuye bagenzi be abumvisha ko US Monastir yigeze no gukinira ari ikipe nk’izindi ndetse birangira bayitsinze amanota 76 kuri 60. Muri uyu mukino, kapiteni w’igihe kirekire wa US Monastir Radouane Slimane yirukanywe mu kibuga nyuma yo yo guhutaza ku bushake umukinnyi wa AS Douanes Jean Jacques Boissy. Uku gutungurwa kwa US Monastir kwatumye urugendo rwayo rurangirira aho yiyongera kuri Kwara Falcons nk’amakipe abiri asezerewe muri BAL.

Amakipe ane yabonye amatike ya kimwe cya kane k’irangiza azamukiye muri iri tsinda rya Sahara ni Stade Malien yo muri Mali, AS Douanes yo muri Senegali, REG Basketball Club yo mu Rwanda na ABC Fighters yo muri Kote Divuwari.

Muri iyi mikino, umukinnyi Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza wa REG Basketball Club yahawe igihembo cyiswe “Ubuntu Trophy” kigenerwa umukinnyi wa BAL wagize uruhare mu gufasha abaturage bo mu gace atuyemo.

Irushanwa rya BAL 2023 rizakomereza ku mikino yo mu itsinda rya Nili izabera i Kayiro mu Misiri kuva ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa 4 kugeza ku ya 6 y’ukwezi kwa 5. Amakipe 6 azaseruka ni Al Ahly yo mu Misiri, Petro de Luanda yo muri Angola, Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo, Seydou Legacy Athletic Club yo muri Gineya, City Oilers yo muri Uganda na Ferroviario da Beira yo muri Mozambike. Amakipe azarangiza mu myanya ine ya mbere aziyongera kuri ariya makipe ane yazamukiye mu itsinda rya Sahara, hanyuma yose uko ari 8 akazahurira mu mikino ya kamarampaka izabera mu Rwanda kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 27 y’ukwezi kwa 5.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *