Wednesday, April 24
Shadow

BAL 2023: REG yatsinzwe umukino wayo wa mbere

Ku wa gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2023 ikipe ya REG basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino y’itsinda rya Sahara mu irushanwa rya Basketball Africa League yatsinzwe umukino wayo wa mbere.

Ikipe ya Stade Malien yo muri Mali yatunguye abasore b’ikipe y’Ikigo Gishinzwe Ingufu mu Rwanda ibatsinda amanota 84 kuri 64. Uyu mukino wagabanyije amahirwe ya REG Basketball Club yo kuzarangiza ku mwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri muri iri tsinda ririmo gukinira mu nzu y’imikino ya Dakar Arena muri Senegali. Kugira ngo iyo ntego igerweho birasaba ko Adonis Filer, Thomas Cleveland, Dieudonné Ndizeye, Pitchou Manga na bagenzi babo ba REG Basketball Club biyandayanda bagatsinda umukino ugomba kubahuza na US Monastir yo muri Tuniziya kuri uyu wa mbere tariki 20 Werurwe 2023 uteganyijwe gutangira i saa tatu n’igice z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda.

REG Basketball Club iramutse ishoboye gutsinda uwo mukino yaba ishimangiye umwanya wa mbere muri iri tsinda ryayo rya Sahara nk’uko byagenze umwaka ushize. Nibitaba ibyo igatsindwa izisanga ku mwanya wa gatatu cyangwa uwa kane. Amakipe arimo gukina muri iri tsinda ni AS Douanes yo muri Senegali, Abidjan Basketball Club Fighters yo muri Kote Divuwari, Stade Malien yo muri Mali, Kwara Falcons yo muri Nijeriya, US Monastir yo muri Tuniziya na REG Basketball Club yo mu Rwanda.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *