Monday, April 29
Shadow

Amazi yahagaritswe gucuruzwa kubera kwikanga ko yahumanye

Mu Bufaransa amazi y’isoko ya Fiée des Lois yahagaritswe gukomeza gucuruzwa nyuma y’aho agaragaje ko yaba afite ubwandu bukomoka ku miti yica udukoko.

Aya mazi asanzwe atunganywa n’uruganda ruherereye ahitwa Prahecq agacuruzwa hirya no hino mu mangazini yo mu Bufaransa yahise ahagarikwa igitaraganya kuko isuzuma ryagaragaje ko hari ubuziranenge atujuje. Gusa ikibazo ntabwo kiri ku rwego ruhambaye kuko ibyo ayo mazi atujuje ngo nta ngaruka zirebana n’ubuzima yagira ku bayanyoye.

Iki gikorwa cyo guca aya mazi ku maguriro yose cyategetswe mu rwego rwo gukumira amakuba ashobora kwaduka nyuma. Uruganda rusanzwe rutunganya aya mazi rwahise rutegekwa gukora ibishoboka byose ngo ayo mazi abe yizewe atarangwamo inenge n’imwe mbere y’uko akomorerwa ngo yongere acuruzwe.

Uru ruganda rwahagarikiwe amazi rusanzwe rwenga n’inzoga aho rukora litiro miliyoni 100 za diyayi  rukanatunganya litiro miliyoni 45 z’amazi ku mwaka. Rufite hafi abakozi 150.

Mary IRIBAGIZA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *