Thursday, May 2
Shadow

APR Basketball Club igiye kumara iminsi 10 muri Qatar

Ku wa mbere ku itariki ya 19 Gashyantare 2024, ikipe y’APR Basketball Club izerekeza muri Qatar mu rwego rwo gukomeza kwitegura irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2024).

Iyi kipe y’abasirikare b’u Rwanda irateganya kumara iminsi 10 muri icyo gihugu aho izakina imikino 5 ya gicuti mu rwego rwo kwipima. APR Basketball Club imaze iminsi yarongeyemo amaraso mashya harimo abanyamahanga bafite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aribo Zion Styles, Michael Dixon na Dario Nathan Henry Hunt. Aba baza biyongera ku bandi bakinnyi beza iyi kipe isanganwe nka Adonis Filer na Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza.

Umunyamabanga mukuru w’ikipe y’APR Basketball Club Eric Kalisa Salongo yatangarije Mukerarugendo.rw ko intego bihaye ari ukugera ku mukino wa nyuma (finale) wa BAL 2024. Mu iri rushanwa rya Basketball Africa League, APR Basketball Club iri mu itsinda rya Sahara rizakinira i Dakar muri Senegali hamwe na US Monastir yo muri Tuniziya, AS Douanes yo muri Senegali na Rivers Hoopers yo muri Nijeriya.

Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza

Mu itsinda rya Kalahari rizakinira i Johannesburg muri afurika y’Epfo harimo Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo, Petro de Luanda yo muri Angola, FUS Rabat yo muri Maroke na Dynamo yo mu Burundi. Itsinda rya Nili rizahurira i Kayiro mu Misiri rigizwe na Al Ahly yo mu Misiri, Al Ahly Benghazi yo muri Libiya, City Oilers yo muri Uganda na Bangui Sporting Club yo muri Repubulika ya Santarafurika

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *