Thursday, May 2
Shadow

Volleyball: Kaminuza y’Afurika y’i Burasirazuba irashaka kujegeza amakipe

Muri shampiyona ya Volleyball mu Rwanda imaze igihe gito itangiye hagaragaye amakipe mashya arimo abiri ya Kaminuza y’Afurika y’i Burasirazuba mu Rwanda (East African University Rwanda). Intego y’aya makipe ngo ni ukugaragaza imbaraga zayo mu mwaka wa mbere hanyuma hakazakurikizaho gahunda yo gutwara ibikombe.

Umuyobozi wa Kaminuza ya EAUR Dogiteri Callixte Kabera yabwiye Mukerarugendo ko bahagurukanye ubushake buhagije kuko amakipe yabo uko ari abiri (abakobwa n’abahungu) yombi yatangiriye mu kiciro cya mbere. Yongeraho ko batiyandikishije byo kurangiza umuhango ko ahubwo andi makipe agomba kurya ari menge kuko baje gutanga akazi. Ati “Mu gutangira, turashaka kubanza kujegeza amakipe yandi tukayereka ko natwe dukomeye, hanyuma guhera umwaka utaha natwe tukazaba turi abakandida ku bikombe bihatanirwa mu gihugu”.

Ikipe ya volleyball y’abakobwa ya EAUR

Kabera wigeze no kuyobora Kaminuza y’Ubukerarugendo UTB na yo yari ifite amakipe akomeye ya volleyball asobanura ko hari uburyo bunyuranye bazabonamo amikoro yo gutunga amakipe harimo amafaranga aturuka mu yishyurwa n’abanyeshuri biga muri Kaminuza, inkunga y’abakozi ndetse n’amafaranga atangwa n’abafatanyabikorwa.

Dogiteri Callixte Kabera Umuyobozi wa EAUR

Usibye umukino wa volleyball, Kaminuza y’Afurika y’i Burasirazuba ifite kandi n’amakipe abiri ya Basketball, imwe mu bagore n’indi mu bagabo.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *