Friday, March 29
Shadow

FERWACY: Olivier Grandjean wateguraga Tour du Rwanda yeguye

Umufaransa Olivier Grandjean uyobora itsinda ryateguraga isiganwa ry’amagare Tour du Rwanda yamaze gushyikiriza Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda FERWACY ibaruwa isezera.

Grandjean avuga ko intandaro yo gushyira iherezo ku mikoranire ya kompanyi ye na FERWACY ari uko bananizwa n’umuyobozi wa Tour du Rwanda muri iki gihe Freddy Kamuzinzi. Amakuru yizewe agera kuri Mukerarugendo.rw ni uko uyu mugabo Kamuzinzi yakunze kubangamira Olivier Grandjean na kompanyi ye mu bikorwa binyuranye bifitanye isano n’imigendekere y’iri siganwa ngarukamwaka. Uku kunanizwa Grandjean ntabwo yakwakiriye neza ku buryo ikifuzo ke cya nyuma cyari ari uko, kugira ngo akomeze imikoranire na FERWACY ari uko Kamuzinzi yabanza akavamo.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ishyirahamwe FERWACY na bo ntabwo bakozwa icyo kifuzo cyo kuvana Kamuzinzi mu nzira, ahubwo bavuga ko batangiye gushakisha irindi tsinda rizajya ribafasha gutegura Tour du Rwanda.

FERWACY ikomeje kwerekeza ahabi

Nyuma y’aho Aimable Bayingana aviriye mu nshingano zo kuyobora ishyirahamwe FERWACY hagiye hagaragara ibimenyetso byerekana ko ahazaza h’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda hashobora kuba atari heza. Ku buyobozi bwa Abdallah Murenzi ni bwo hatangiye amakimbirane hagati y’iri shyirahamwe n’umwe mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda ari we uruganda Skol kugeza n’aho FERWACY ijyanye uru ruganda mu butabera kubera ko rwari rwavuze ko rugiye kugabanya inkunga rwabateraga kubera icyorezo cya Covid 19. Ibi ni na byo byaje kuba intandaro yo gusenyuka kw’ikipe ya Skol – Adrien Cycling Academy yari izwi nka SACA.

Olivier Grandjean, Aimable Bayingana na nyakwigendera Jean Claude Herault

Ikindi cyarushijeho gutera impungenge abakurikiranira hafi umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ni uko muri Tour du Rwanda iheruka ikipe y’igihugu Team Rwanda yaserutse itozwa na Felix Sempoma umaze iminsi akora nk’umutoza w’umusigire mu gihe nyamara Abdallah Murenzi uyobora FERWACY yari yaratangaje ko byanze bikunze iri siganwa ryagombaga gutangira ikipe y’igihugu ifite umutoza uri ku rwego nibura rwa Sterling Magnell wahoze ayitoza.

Umusaruro nkene w’abakinnyi b’Abanyarwanda muri Tour du Rwanda ya 2023 watumye abakurikiranira hafi siporo y’amagare mu Rwanda barushaho kwibaza. Gusa itangazamakuru ryo mu Rwanda muri rusange ntabwo ryagaragaje uwo musaruro udahagije ku buryo abantu benshi batanamenye ko umukinnyi Jean Nepo Bigirimana wakiniraga May Stars ari we waje ku mwanya wa nyuma.

Freddy Kamuzinzi intandaro yo kwegura kwa Olivier Grandjean

Olivier Grandjean wari umaze gutegura Tour du Rwanda inshuro 15 we n’itsinda rye bazibukirwa ku mbaraga bakoresheje mu gutegura iri siganwa mu buryo bwa kinyamwuga kuva riri ku gipimo cya 2.2 kugeza rizamuwe mu ntera rigashyirwa kuri 2.1. Usibye we, abandi bantu banditse amateka ku buryo babaye umusemburo wo guhesha isura ishimishije iri siganwa ni Aimable Bayingana, Philippe Grandjean akaba ari n’umuvandimlwe wa Olivier Grandjean, nyakwigendera Jean Claude Hérault, Jonathan Boyer, nyakwigendera Lambert Byemayire, Festus Bizimana, Thierry Rwabusaza, Richard Mutabazi, Emmanuel Murenzi, Philippe Legars, Faustin Mbarabanyi, Serge Rusagara, Jean Sauveur Ntiyamira, Jacques Furaha n’abandi.

Zabyaye amahari hagati ya FERWACY na Skol ku buyobozi bwa komite iyobowe na Abdallah Murenzi

Mu bakinnyi bigaragaje bakagera ku rwego rushimishije twavuga Adrien Niyonshuti, Abraham Ruhumuriza, Nathan Byukusenge, Joseph Biziyaremye, Gasore Hategeka, Janvier Hadi, Valens Ndayisenga, Jean Bosco Nsengimana, Samuel Mugisha, Joseph Aleluya, Bonaventure Uwizeyimana, Jean Claude Uwizeye, Patrick Byukusenge, Moise Mugisha n’abandi.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *