Friday, April 26
Shadow

BAL 2023: Nyuma ya Al Ahly, Cape Town Tigers na Petro de Luanda na zo zatsinze imikino yazo ya mbere

Ku wa kane tariki 27 Mata 2023 imikino yo mu itsinda ryiswe Nili muri Basketball Africa League yarakomeje. Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo na Petro de Luanda yo muri Angola na zo zatsinze imikino yazo ya mbere.

Mu mukino watangiye i saa kumi n’imwe z’umugoroba ikipe ya Cape Town Tigers yo muri afurika y’Epfo yatsinze Seydou Legacy Athletic Club yo muri Guineya amanota 75 kuri 68. Dane Miller, Umunyamerika ukinira SLAC nta ko atari yagize we na bagenzi be ariko birangira Cape Town Tigers ibashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 7 ibikesha abakinnyi nka Samkelo Cele, Evans Ganapamo, Pieter Prinsloo n’abandi.

Samkelo Cele wafashije ikipe ye gutsinda SLAC

Petro de Luanda yo muri Angola na yo yegukanye intsinzi ya mbere mu mikino yo muri iri tsinda rya Nili irimo kubera mu nzu y’imikino yitiriwe Hassan Moustafa i Kayiro mu Misiri. Mu mukino watangiye i saa mbiri n’igice z’ijoro wayihuje na City Oilers yo muri Uganda, n’ubwo iyi kipe itozwa n’Umunyabrezili José Neto yinjiye mu mukino mbere ya City Oilers, ndetse ikaza kugira amanota 10 ku busa, umukino ntabwo wayoroheye mu duce twawo twakurikiyeho. Abakinnyi nka James Justice, Jones Falando, Germaine Roebuck na bagenzi babo ba City Oilers bakomeje kwihagararaho ariko akagozi kaza gucika, umukino urangira Petro de Luanda itsinze City Oilers amanota 89 kuri 71.

Umwe mu bakinnyi Petro de Luanda yubakiyeho Childe Dundao

Ku ruhande rwa Petro de Luanda, bakomeje kugaragaza ko bafite inyota yo kwegukana igikombe cya BAL uyu mwaka cyane cyane ko bavuga ko mu myaka ibiri ishize cyabaciye mu myanya y’intoki. Abakinnyi nka Jone Pedro, Childe Dundao, Carlos Morais, Ater Majok, Aboubacar Gakou, Damian Hollis na Lukeny Gonçalves bari mu bigaragaje cyane mu mukino wabahuje na City Oilers.

Mu mukino ufungura wabaye ku wa gatatu ku itariki ya 26 Mata 2023 ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri yatsinze Ferroviario da Beira yo muri Mozambike amanota 92 kuri 74.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *