Thursday, March 28
Shadow

BAL 2023: Petro de Luanda yegukanye umwanya wa mbere mu itsinda rya Nili

Ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola ni yo yabaye iya mbere mu mikino yo mu itsinda Nili mu irushanwa rya Basketball Africa League 2023 yaberaga mu nzu y’imikino yitiriwe Hassan Moustafa i Kayiro mu Misiri.

Iyi kipe yabigezeho nyuma yo gutsinda imikino yayo yose uko ari itanu. Ku wa gatanu tariki 5 Gicurasi 2023 yatsinze Al Ahly yo mu Misiri amanota 91 kuri 90. Muri uyu mukino utari woroshye amanota 2 yatsinzwe na Lukeny Gonçalves ku isegonda rya nyuma ni yo yahesheje Petro de Luanda intsinzi y’agaciro gakomeye. Amakipe yari yakomeje kugenda yitsiritanaho ku manota kandi abakinnyi bakagaragaza ishyaka ryinshi ku mpande zombi. Ku ruhande rwa Petro de Luanda, abakinnyi nka Carlos Morais, Childe Dundao, Lukeny Gonçalves, Jone Pedro, Solo Diabaté na bagenzi babo berekanye ko bari ku rwego ruhanitse. Ikipe ya Al Ahly na yo yashimangiye ko ari intavogerwa n’ubwo yatsinzwe na Petro de Luanda. Abakinnyi bayo nka Michael Thomson, Corey Webster, Omar Oraby na Anunwa Omot berekanye ubuhanga budasanzwe muri iri rushanwa ry’amakipe yo mu isinda rya Nili.

Nyuma y’iyi mikino, amakipe akurikirana kuri ubu buryo:

1.Petro de Luanda (Angola)

2.Al Ahly (Misiri)

3.Ferroviario da Beira (Mozambike)

4.Cape Town Tigers (Afurika y’Epfo)

5.Seydou Legacy Athletic Club (Gineya)

6.City Oilers (Uganda)

Amakipe ane ya mbere yahise abona itike yo kuzakina imikino ya kamarampaka izabera mu Rwanda kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 27 Gicurasi 2023. Aziyongera ku yandi makipe ane yazamukiye mu itsinda rya Sahara i Dakari muri Senegali muri Werurwe 2023 ari yo Stade Malien yo muri Mali, AS Douanes yo muri Senegali, Rwanda Energy Group Basketball Club yo mu Rwanda na Abidjan Basketball Club Fighters yo muri Kote Divuwari.

Gahunda y’imikino ya kimwe cya kane k’irangiza muri iri rushanwa rya BAL 2023:

Al Ahly – REG

Stade Malien – Cape Town Tigers

AS Douanes – Ferroviario da Beira

Petro de Luanda – ABC Fighters

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *