
Bafashe umunota wo kuzirikana umunyabigwi bazi ko yapfuye
Mu cyumweru gishize mu ikipe y’umupira w’amaguru yo muri Bulgariya yitwa Arda Kardzhali basabye ko hafatwa umunota wo guceceka bakazirikana uwahoze ari umukinnyi wabo Petko Ganchev bibwira ko yitabye Imana nyamara amakuru bari bafite ntabwo impamo.
Mbere y’umukino wa shampiyona yo mu kiciro cya mbere muri Bulgariya wahuje Arda Kardzhali na Levski Sofia hafashwe uwo munota ngo bahe icyubahiro uwo mukinnyi wakanyujijejo, gusa byaje kumenyekana ko uwo mugabo yari agihumeka umwuka w’abazima.
Petko Ganchev yatunguwe no kumva bamubika kuri sitade ndetse abakinnyi bagakora uruziga ngo bamwibuke kandi we adataka n’igicurane. Nyuma yo kubona inkuru y’urupfu rwe kuri televiziyo agatungurwa bikomeye yasubiye mu rugo asanga umugore we yashenguwe n’agahinda kuko na we iyo nkuru yari yamaze ku...