Tuesday, September 10
Shadow

Hari bamwe bishimiye urupfu rw’Umwamikazi w’u Bwongereza

Itanga rya Elizabeth wa II Umwamikazi w’u Bwongereza ryabaye ku wa kane tariki ya 8 Nzeri 2022 ryashenguye abantu benshi muri rusange ariko hari abantu bamwe bo mu bihugu bya Irlande ya Ruguru ndetse na Repubulika ya Irlande bashimishijwe n’iyo nkuru.

Impamvu yateye bamwe kutababazwa n’itanga ry’umwamikazi ni uko ibi bihugu bya Irlande ya Ruguru na Repubulika ya Irlande bisanzwe bitarebana neza n’Ubwami bw’u Bwongereza n’ubwo byombi bibarirwa mu bihugu bigize ubwo bwami.

Ubwo iyi nkuru yakababaro yitangab rya Elizabeth wa II yamaraga gusakara mu mujyi wa Derry ufatwa nkuwa kabiri muri Irlande ya Ruguru hagaragaye imodoka zirenga 10 zagendaga zishoreranye zivuza amahoni. Ku mugoroba w’uwo munsi kandi hari amatsinda y’abantu bo muri Irlande bumvikanye baririmba bavuga bati “nagende agiye…umwamikazi napfe apfuye…”

Umwamikazi Elizabeth wa II yatanze afite imyaka 96 nyuma y’imyaka 70 yari amaze ku ngoma.

Gentil KABEHO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *